Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye n’abaturage yataye muri yombi umugabo ukekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi.
Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyigo 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko akekwaho ubujura bw’Insinga za mashanyarazi zipima 40m z’uburebure ndetse yafashe azihetse kw’igare zihishe mu mufuka yanatangiye kuzishishura
Yakomeje agira ati “ Police iraburira buri wese ugifite imitekerereze n’imigirire igayitse igamije kwangiza ibikorwa remezo by’ intsinga kubizibukura kubera ko n’icyaha gihanwa n’amategeko bityo uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.”
Yakomeje avuga ko Police ishimira abaturage benshi bakomeje gutangira amakuru ku gihe bagamije gukumira ibyaha bitaraba ndetse no gukomereza aho kuko umutekano n’ishyingano rusange
Uyu mugabo wafashwe kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Kabagali ndetse Ubugenzacyaha bukaba bwatangiye iperereza.
