
Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Roger Lumbala wayoboye umutwe witwaje intwaro wa RCD-N warwanyaga ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Lumbala w’imyaka 67 y’amavuko yatawe muri yombi mu Ukuboza 2020, akurikiranyweho uruhare mu mugambi wo gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu, bikomoka ku bitero byiswe ‘Opération Effacer le Tableau’ byari bigambiriye Abanande n’Abambuti mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Ibi bitero byagabwe mu gihe cy’Intambara ya Kabiri ya Congo yabaye kuva mu 1998 kugeza mu 2003, ubwo imitwe y’ingabo itandukanye yari yahagurukiye ubutegetsi bwa Laurent-Kabila. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko Abanande n’Abambuti bishwe hagati ya 2002 na 2023, kandi ko RCD-N na MLC byabigizemo uruhare.
Ubwo urubanza rwatangiraga, Lumbala yabanje kugaragariza uru rukiko ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha byakorewe mu kindi gihugu, kure cyane y’aho ibyaha byakorewe. Icyakoze si ko biri kuko rusanzwe ruburanisha abafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa bakoreye ibyaha mu mahanga.
Lumbala yabwiye urukiko ko nirwanga ko yoherezwa kuburanishirizwa muri RDC, atazongera kwitabira uru rubanza, anafata icyemezo cyo kwirukana abanyamategeko bari biteguye kumwunganira.
Yagize ati: “U Bufaransa nta bubasha bufite bwo kumburanisha; muzancira urubanza muri mwenyine. Nimushake muzampamye ibyaha. Nirukanye abanyamategeko banjye, sinshaka guhagararirwa n’undi munyamategeko. Sinzongera kuza muri rukiko, nsabye gukurwa mu cyumba cyarwo kandi sinzagaruka.”
Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’ubucuruzi mpuzamahanga muri Guverinoma y’inzibacyuho ya RDC, yagaragaje afite ikibazo ku nteko y’abacamanza bari kumuburanisha n’inyangamugayo zikurikirana urubanza kuko “bose ni abazungu ku Munyafurika umwe gusa.”
Umucamanza uyoboye urubanza, Marc Sommerer, yasubije Lumbala ko urukiko rwiteguye gukorera mu bwigenge, rutabogama kandi ko niba adashaka kongera kugaragara mu rubanza, ibyo ari uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa.
Clemence Bectarte na Henri Thulliez bunganira abaregera indishyi batangaje ko Lumbala yitwaye nk’ikigwari kugira ngo agerageze gutoroka ubutabera, bati: “Ibyo ntibizabuza urubanza kuba, hari inzirakarengane zibona ko ari cyo cyizere cyonyine cy’ubutabera.”
Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwe
Mbere y’uko uru rubanza rutangira, abari abanyamategeko ba Lumbala basabye ko Minisitiri w’Ubwikorezi wa RDC, Jean-Pierre Bemba, na Lt Gen Constant Ndima Kongba wabaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bahamagazwa kugira ngo batange ubuhamya.
Bemba na Lt Gen Ndima, nk’abahoze mu buyobozi bukuru bw’umutwe wa MLC, bombi bavugwaho uruhare rukomeye muri Opération Effacer le Tableau’ yiciwemo Abanande n’Abambuti bari hagati y’ibihumbi 60 na 70, abandi barenga ibihumbi 100 bakava mu ngo zabo.
Hashingiwe ku bufatanye bw’ibihugu mu rwego rw’ubutabera, Ambasaderi w’u Bufaransa i Kinshasa yashyikirijwe iki cyifuzo, na we akigeza ku buyobozi bwa RDC kugira ngo buzohereze Bemba na Lt Gen Ndima i Paris, bubaye bubyemera.
Umunyapolitiki Seth Kikuni yatangaje ko Bemba na Lt Gen Ndima basabiwe guhamagazwa mu gihe ubutegetsi bwa RDC bukomeje ubukangurambaga busaba umuryango mpuzamahanga kwemeza ko Abanye-Congo bakorewe jenoside mu gihe basahurwaga umutungo kamere.
Kikuni yagize ati: “Ubu busabe buje mu gihe Guverinoma ya RDC ikomeje ubukangurambaga mpuzamahanga bugamije kwemeza Génocost. Mbibutse ko ibyaha Roger Lumbala ashinjwa byakorewe mu bice byagenzurwaga na MLC yari iyobowe na Jean-Pierre Bemba.”
Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yagaragaje ko aha ari ho ubudakemwa bwa Perezida Félix Tshisekedi bugiye gusuzumiwa, kuko niba ashaka ko “Génocost” yemezwa, akwiye kohereza Bemba na Lt Gen Ndima i Paris kuko bayigizemo uruhare.
Ati: “Uru rubanza n’ubu busabe ni ikizamini cy’ubudakemwa kuri Félix Tshisekedi. Icyizere afitiwe mu gihugu no mu mahanga kiri mu manga.”
Nubwo Lumbala yavuze ko atazongera kwitabira uru rubanza, ruzakomereza muri uru rukiko n’iyo atava ku izima. Ikitaremezwa ni niba Bemba na Lt Gen Ndima bazajya gutanga ubuhamya busobanura ibyabereye muri ‘Opération Effacer le Tableau’.
Abanyamategeko ba Lumbala basobanuye ko mbere y’uko urubanza rutangira, basabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bajya gutanga ubuhamya
