Mu mujyi wa Uvira wumvikanyemo amasasu yateyw abaturage ubwoba bwinshi mu duce twa Kavimvira na Rugenge muri Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byabaye ahagana mu ma saa sita z’amanywa kuri iki Cyumweru gishize, itariki 9 Ugushyingo.
Amakuru dukensha Kivu Morning post avuga ko ari urusaku rw’amasasu rumvikanye ubwo abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kugenzura imyitwarire (PM) wa FARDC barasaga mugenzi wabo wari ufite grenade ashaka kuyitera umukuriye.
Muri icyo gikorwa nibwo umusirikare yarashwe ahitanwa n’ibikomerere mu kanya gato .
Ibi byabereye kuri avenue du projet mu gace ka Kavimvira. Ku ruhande rw’igisirikare, nta tangazo risobanura icyabaye ryigeze rishyirwa ahagaragara.
Hashize amezi menshi Umujyi wa Uvira, umurwa mukuru w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, wugarijwe n’ibikorwa bihungabanya umutekano.
Bivugwa ko usanga amasasu yumvikana bya hato na hato hafi buri munsi mu duce two mu majyaruguru y’umujyi nka Rugenge na Kavimvira.
