Umurambo w’umusaza witwa Uwitije Jean Claude wakoraga akazi ko gucukura imva mu irimbi rya Ngoma mu Karere ka Huye yagaragaye mu nzira, hakekwa ko yazize inzoga.
Uyu murambo wagaragaye mu gitondo cyo ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu Kagari ka Ngoma, Umurenge Ngoma,Akarere ka Huye, uri ku nzira nyakwigendera yubitse inda.
Amakuru ava mu baturage avuga ko uyu yari amaze iminsi agaragaza intege nke, bakabona ko yari arwaye, ariko akabiherekesha kunywa inzoga, ari naho bahera bakeka ko arizo zamwishe.
Umuvugizi wa Polisi, mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko amakuru atangwa n’abo bajyaga basangira, avuga ko yari amaze iminsi ibiri agaragaza intege nke, agakunda kuba yicaye babona ameze nk’urwaye.
Yagize ati ‘‘Mu gitondo yagaragaye yitabye Imana. Yari aryamye hasi ku nzira yubitse inda, nta bikomere agaragaza, Polisi na RIB bamaze kumenyeshwa, bahageze bafata umurambo bawujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, kugira ngo ukorerwe isuzuma.’’
Yongeyeho ko umuryango wa nyakwigendera wahise umenyeshwa iby’uru rupfu anaboneraho kuwihanganisha.
