BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Papa Leo XIV yakiriye Perezida Ramaphosa i Vatican mu gihe Afurika y’Epfo na Amerika bitavuga rumwe

Papa Leo XIV yakiriye Perezida Ramaphosa i Vatican mu gihe Afurika y’Epfo na Amerika bitavuga rumwe

admin
Last updated: November 8, 2025 6:18 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yakiriwe na Papa Leo wa XIV ku biro bye i Vatican kuri uyu wa Gatandatu, mu ruzinduko rwa dipolomasi n’amahoro mu gihe icyo gihugu gikomeje kutavugwa rumwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025, rubera mu Ngoro y’Apostolike i Vatican, aho abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye ndetse banasangizanya impano mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwabo.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko Perezida Donald Trump yari aherutse gutangaza ko nta muyobozi n’umwe w’Umunyamerika uzitabira inama rusange ya G20 iteganijwe kuzabera mu mujyi wa Johannesburg kuva ku wa 22 Ugushyingo kugeza 23 uyu mwaka muri Afurika y’Epfo, icyemezo cyakomeje guterwaho impaka na benshi mu banyapolitike batandukanye ku isi.

Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko Trump yafashe uwo mwanzuro utoroshye, avuga ko Afurika y’Epfo yahawe ubwo bubasha bwo kwakira iyo nama ya G20 isanzwe ihuza abanyapolitike ndetse n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku isi nta bushobozi ifite bwo kuyakira ndetse anashinja Leta ya Afurika y’Epfo iyobowe na Ramaphosa kugirira nabi Abazungu batuye icyo gihugu.

Uku kutumvikana hagati ya Trump ndetse na Perezida wa Afurika y’Epfo Ramaphosa byanatumye Trump uyoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afata umwanzuro wo kugabanya impunzi n’abimukira bava muri Afurika y’Epfo bajya muri Amerika.

Perezida Ramaphosa yamaganiye kure ibi birego, avuga ko ibyo Amerika ishinja igihugu cye ko ntaho bihuriye n’ukuri yewe ko nawe ubwe yabiganiriyeho na Trump ariko ntibyagira icyo bitanga ni mu gihe kandi abatuye Afurika y’Epfo bo bakomeje gutangaza ko nubwo bimeze bityo Abazungu batuye muri icyo gihugu aribo babayeho neza kurusha n’abenegihugu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

1 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

2 Min Read
Mu mahanga

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?