Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda mu jisho avuga  ko u Rwanda rufite umugambi wo kwiyomekaho ibice by’Uburasirazuba  bw’igihugu cye.
Ni amagambo Tshisekedi yagarutseho mu kiganiro yagiranye na diaspora y’Abanye-Congo iba mu Misiri, cyabereye i Cairo ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025.
Yabwiye aba baturage be ko u Rwanda na Perezida Kagame bafite Umugambi wo gucamo ibice Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igice cy’Uburasirazuba kikomekwa k’u Rwanda.
Ati “Intego ye ni ugucamo igihugu cyacu ibice no kucyigarurira, ndetse akaba yakwiyomekaho igice cy’iburasirazuba, gifite ubutaka bukize ku mabuye y’agaciro no mu bijyanye n’ubuhinzi.”
Nubwo Tshisekedi avuga ibi ni kenshi u Rwanda rwagiye rugaragaza ko nta mugambi rufite wo gusahura Congo cyangwa kwiyomekaho ibice byayo.
Muri Werurwe 2025, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ari cyo kintu cya mbere kirushishakaje, aho kuba umutungo kamere wa RDC.
Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Marioo Nawfall, yavuze ko u Rwanda rutari mu bihugu biza imbere mu kungukira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya RDC.
Ati “Uramutse urebye ku rutonde rw’amagana y’ibyo bigo biri aho ari ho hose kuva mu Bushinwa, mu Burayi, Amerika, Canada n’ibindi barimo na twe bo mu Karere, barajwe ishinga n’amabuye y’agaciro yo muri Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100, rwaza ku mpera.”
Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko ikibazo gihari kitari amabuye y’agaciro, ahubwo ari ikijyanye n’umutekano, ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rutizeye umutekano warwo mu gihe kirekire, ngo rutekereze iby’amabuye y’agaciro muri iki kibazo. Ati “Icyo cyaba ikintu cya nyuma mu byo twatekerezaho.”
Ikindi kinyoma Perezida Tshisekedi yongeye gukwirakwiza ni icy’uko Perezida Kagame ariwe watumye ibiganiro bya Luanda bitagera ku musaruro ngo kuko yanze kwitabira umuhango wo gusinya amasezerano.
Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko yahagaritse kujya muri iyi nama kuko yabonaga harimo imyitwarire itaboneye ya RDC.
Tshisekedi yongeye kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda, mu gihe ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, ibituma hibazwa ku bashake afite mu kuyashyira mu bikorwa.
Ni mu gihe kandi biteganyijwe ko we na Perezida Kagame bazahurira i Washington DC bakakirwa na Perezida Donald Trump, hagamijwe kwimakaza amahoro n’imikoranire mu by’ubukungu hagati y’ibi bihugu.
					