BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Kongera gutsindira Manda ya munani kwa Paul Biya byateje imvururu zahitanye ubuzima bw’abatari bake

Kongera gutsindira Manda ya munani kwa Paul Biya byateje imvururu zahitanye ubuzima bw’abatari bake

admin
Last updated: October 27, 2025 2:06 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Biya w’imyaka 92 yatorewe kongera kuyobora Cameroon, atsindira manda ye ya munani nyuma yo kubona amajwi 53,66%.

Biya, wageze ku butegetsi guhera mu 1982, azayobora iki gihugu kugeza mu 2032.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora hakurikiyeho imvururu z’imyigaragambyo y’abatabyishimiye cyane cyane abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we watsinze amatora,ndetse zanaguyemo ubuzima bwa bamwe.

Issa Tchiroma yari aherutse gutangaza ko ari we watsinze aya matora yabaye tariki 12 Ukwakira 2025 kandi ko adateze kwemera ibizatangazwa, aho yanahamagariraga abamushyigikiye kuzabyamagana mu gihe byazaza binyuranyije n’intsinzi ye.

Iyi myigaragambyo kuri uyu wa mbere yakomereje mu bice binyuranye birimo hafi y’aho atuye mu Mujyi wa Garoua.

Iyi myigaragambyo, yatumye inzego z’umutekano ziza kuyihosha, ahanarashwe bamwe mu bayirimo, bakanahasiga ubuzima, nk’uko tubikesha BBC, ivuga ko byemejwe n’Umunyamakuru uri muri aka gace.

Tchiroma Bakary kandi na we yanditse ku rubuga rwa Facebool ko, harashwe urufaya rw’amasasu mu baturage b’abasivile bari bakoraniye iwe, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Mu itangazo yanditse, Issa Tchiroma Bakary yagize ati “Ibyihutirwa: Iwanjye aka kanya, bari kurasa mu basivile, bakoraniye imbere y’inzu yanjye. Igitero kirakomeje.”

Yakomeje avuga ko ibi bikorwa byahitanye abantu babiri. Ati “Ndi kwibaza noneho ikizavugwa. Kurasa ku manywa y’ihangu abavandimwe bawe, ntacyo mfite nabafasha ariko ndibaza niba muri abacancuro. Munyice niba mubishaka, ariko nzabohora iki Gihugu ku kiguzi cyose bizasaba.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Budage: Umuforomo yishe abarwayi agamije kwiyorohereza akazi

2 Min Read
Mu mahanga

Tanzania: Igipolisi cyatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi mu nkambi

1 Min Read
Mu mahanga

Kinshasa: Abakekwaho ubujura barenga ibihumbi 7 bafunzwe

1 Min Read
Mu mahanga

U Bufaransa: Abantu 10 bakatiwe n’urukiko bazira kwibasira umugore wa Perezida

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?