Perezida Paul Biya w’imyaka 92 yatorewe kongera kuyobora Cameroon, atsindira manda ye ya munani nyuma yo kubona amajwi 53,66%.
Biya, wageze ku butegetsi guhera mu 1982, azayobora iki gihugu kugeza mu 2032.
Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora hakurikiyeho imvururu z’imyigaragambyo y’abatabyishimiye cyane cyane abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we watsinze amatora,ndetse zanaguyemo ubuzima bwa bamwe.
Issa Tchiroma yari aherutse gutangaza ko ari we watsinze aya matora yabaye tariki 12 Ukwakira 2025 kandi ko adateze kwemera ibizatangazwa, aho yanahamagariraga abamushyigikiye kuzabyamagana mu gihe byazaza binyuranyije n’intsinzi ye.
Iyi myigaragambyo kuri uyu wa mbere yakomereje mu bice binyuranye birimo hafi y’aho atuye mu Mujyi wa Garoua.
Iyi myigaragambyo, yatumye inzego z’umutekano ziza kuyihosha, ahanarashwe bamwe mu bayirimo, bakanahasiga ubuzima, nk’uko tubikesha BBC, ivuga ko byemejwe n’Umunyamakuru uri muri aka gace.
Tchiroma Bakary kandi na we yanditse ku rubuga rwa Facebool ko, harashwe urufaya rw’amasasu mu baturage b’abasivile bari bakoraniye iwe, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
Mu itangazo yanditse, Issa Tchiroma Bakary yagize ati “Ibyihutirwa: Iwanjye aka kanya, bari kurasa mu basivile, bakoraniye imbere y’inzu yanjye. Igitero kirakomeje.”
Yakomeje avuga ko ibi bikorwa byahitanye abantu babiri. Ati “Ndi kwibaza noneho ikizavugwa. Kurasa ku manywa y’ihangu abavandimwe bawe, ntacyo mfite nabafasha ariko ndibaza niba muri abacancuro. Munyice niba mubishaka, ariko nzabohora iki Gihugu ku kiguzi cyose bizasaba.”
					