BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

admin
Last updated: October 27, 2025 1:51 pm
admin
Share
SHARE

Moussa Mara wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Mali, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gutesha agaciro Leta, bishingiye ku butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ni igihano yakatiwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, aho uretse iyi myaka ibiri y’igifungo irimo umwe usubitse, yanaciwe ihazabu y’ibihumbi 500 by’ama CFA (agera muri Miliyoni 1,2 Frw) no gutanga ifaranga rimwe rigomba kujya mu isanduku ya Leta.

Yakatiwe iki gihano nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri, ari byo, gutesha agaciro Leta, no kwitandukanya n’ubutegetsi buriho. Abanyamategeko bunganira Moussa Mara batangaje ko bazajuririra iki cyemezo.

Abacamanza b’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga b’i Bamako, ntibakurikije icyifuzo cyari cyatanzwe n’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uregwa ahanishwa gufungwa imyaka ibiri muri gereza.

Uregwa afungiye muri Kasho kuva tariki 01 Kanama, aho yashinjwaga ibyaha bifitanye isano n’ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga tariki 04 Nyakanga.

Moussa Mara yari yanditse avuga ko “nifatanyije bidasubirwaho n’abafungiye ibitekerezo byabo” ndetse abizeza ko azajya abashyigikira akanabasura kugeza igihe bazaciribwa imanza. Yari yanditse kandi ko “Igihe cyose ijoro rizaba rikomeye, bizarangira izuba rirashe!”

Ubwo uru rubanza rwariho ruburanishwa muri Nzeri, Maître Mountaga Tall, umunyamategeko wunganira uyu wahoze akuriye Guverinoma, yasabye Urukiko “gukoresha ubushishozi bw’urukiko ntiruhe agaciro ibyasabwe n’Umushinjacyaha.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Babiri bapfiriye mu myigaragambyo ku mupaka wa Tanzania na Kenya

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Kongera gutsindira Manda ya munani kwa Paul Biya byateje imvururu zahitanye ubuzima bw’abatari bake

2 Min Read
Mu mahanga

Ntitwakwemera gukubitwa  urushyi ngo dutege undi musaya- Gen Ekenge  

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Museveni yahaye impozamarira abagizweho ingaruka n’impanuka yahitanye 63

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?