Abagera kuri bane bamaze kuburira ubuzima mu mirwano yahuje Imitwe ibiri isanzwe mu ihuriro rya Wazalendo rifasha leta Kurwanya umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repibulika iharanira demokarasi ya Congo.
Iyi mitwe ya Wazalendo iyobowe na Ngoma Nzito ndetse na Yakutumba ikomeje guhanganira mu bice bya Lulimba na Misisi muri teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka mu miryango itegamiye kuri leta avuga ko uku gusubiranamo kwadutse mu midugudu yo mu murenge wa Ngandja bituma ibintu byinshi byangirika ndetse n’abaturage nagira ubwoba bwinshi.
Biravugwa ko intandaro y’iyi mirwano yaturutse ku cyemezo cy’abarwanyi ba Yakutumba cyo gusenya bariyeri zibangamiye abaturage zo muri aka gace ariko ntibabyumvikanaho n’ab’uruhande rwa Ngoma Nzito.
Umuyobozi wa teritwari ya Fizi Sammy Kalonji Badibanga, yemeje ko iki icyemezo cya Yakutumba n’abantu be aricyo cyateje imvururu zatumye nabimwe mu bikorwa bya buri munsi by’abaturage byahagaze ndetse n’ubuzima bw’aturage bane burahasigara.
