Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen. Sylvain Ekenge, yavuze ko abarwanyi b’Umutwe wa AFC/M23 aribo babashotora, kandi ko umuntu adashobora kubakubita urushyi ngo batege undi musaya nk’uko insengero zigisha.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Deutsche Welle (DW), ubwo yasubizaga ku mirwano imaze iminsi hagati ya FARDC na AFC/M23.
Abajijwe kuri ibi bitero, Gen. Sylvain Ekenge yabyigurukije, avuga ko AFC/M23 ariyo ibashotora.
Ati: “Buri gihe twagiye twitondera amasezerano dusinya. Turayubahiriza kugira ku nyuguti. Buri gihe ni AFC/M23 irenga ku by’agahenge. Ibi narabivuze inshuro nyinshi.”
Yavuze ko ibitero bagaba biba ari ugusubiza AFC/M23 iba yabashotoye, kuko batakubitwa urushyi mu musaya umwe ngo batege undi.
Ati: “Ntidukorera mu nsengero. Ni mu rusengero bavuga ngo niba ukubiswe ku musaya w’ibumoso utange n’uw’iburyo. Ntabwo dushobora guhora turebera abadutera n’abadushotora ntacyo dukora. Bavuga ko twabarashe ariko nibo badushotoye.”
Ibyatangajwe na FARDC bifatwa nko kwiriza ay’ingona kuko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko inshuro zose hagiye habaho kutubahiriza agahenge FARDC ari yo yabaga yashotoye abarwanyi b’ihuriro AFC/M23.
Ku wa 21 Ukwakira 2025, ingabo za RDC zagabye igitero cya drones za CH-4 ku birindiro bya AFC/M23 muri Kalembe na Kalonge muri teritwari ya Masisi no muri Ihula na Mpeti muri teritwari ya Walikale.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira uwa 22 Ukwakira ibi bitero byagabwe no mu duce dutuwe cyane turimo Nyarushyamba muri Masisi, Kashebere muri Walikale n’utundi duhana imbibi.
Kanyuka yasobanuye ko ibi bitero bidasubiza inyuma gahunda y’amahoro ya Doha, bikanagaragariza Isi yose ko Leta ya RDC ishyize imbere intambara, kandi ko igomba kwirengera ingaruka z’iyi myitwarire.
					