Perezida Yoweri Museveni yihanganishije imiryango yaburiye abantu mu mpanuka ikomeye yo mu muhanda yaguyemo abantu mirongo, yavuze ko buri muryango wapfushije umuntu uhabwa miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda (UgShs), naho uwakomeretse ukagenerwa miliyoni imwe.
Yagize ati: “Numvanye akababaro ibijyanye n’impanuka ibabaje yabaye mu gitondo ku muhanda Kampala – Gulu igahitana ubuzima bw’abantu. Nihanganishije imiryango iri mu gahinda, kandi nifurije gukira vuba abakomeretse.”
Perezida Museveni yavuze ko yasabye ababishinzwe mu Biro by’Umukuru w’Igihugu guha miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda buri muryango wapfushije umuntu, naho umuryango ufite umuntu wakomeretse ugahabwa miliyoni imwe.
Umukuru w’igihugu cya Uganda yavuze ko asaba abakoresha imihanda kwitonda kugira ngo hirindwe bene izi mpanuka.
Amakuru mashya yatangajwe na Polisi ya Uganda, avuga ko abantu ibitaro byemeje ko bapfuye ari 46 aho kuba 63 nk’uko byari byatangajwe mbere.
SP. Kananura Micheal Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ishami ryo mu muhanda, mu itangazo yasohoye yavuze ko ibitaro byemeje ko abantu 46 ari bo bapfiriye mu mpanuka y’imodoka zagonganye ku muhanda Kampala-Gulu, mu gace ka Kitaleeba.
Ubwo hatangazwaga amakuru ya mbere, ngo hari abantu bari muri comma bitiranywa n’abapfuye, abandi bari bakomeretse cyane na bo ngo hari abari babazwe mu bapfuye.
Mu masaha y’igicuku mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira, 2025, imodoka enye zagonganye. Amakuru ya mbere avuga ko umushoferi wari utwaye bisi yo mu bwoko bwa Isuzu, ifite ibirango UBF 614, yavaga i Kampala agana i Gulu yagerageje guca ku ikamyo yo mu bwoko bwa Tata, nibwo indi bisi yavaga mu cyerekezo gitandukanye n’icy’iya mbere yahiye igongana n’iyo.
Abashoferi bagerageje kwirinda kugongana ariko igihe cyari cyarenze, bituma izindi modoka na zo zita ibyerekezo zimwe zirenga umuhanda.
Itangazo rya mbere rya Polisi rivuga ko abapolisi bahageze batabaye, abakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Kiryandongo no mu mavuriro ari hafi yaho.
Polisi ivuga ko igikomeje gukora iperereza ku cyateye impanuka, ikanasaba abakoresha imihanda kwitwararika.
Abarenga 60 ni bo bamaze kubarurwa ko baguye mu mpanuka ikomeye yabereye mu gace ka Kiryandongo
					