Ihuriro rya AFC/M23 Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025 ryatangaje ko FARDC n’abo bafatanyije bagabye ibitero bya Drone mu bice bayobora bya Walikale na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo umuvugizi w’iri huriro Lawrence Kanyuka abinyujije kuri X yatangaje ko ibi bitero byibasiye uduce dutuwe n’abaturage twa Nyarushyamba muri Masisi na Kashebere muri Masisi ndetse n’ibindi bice bihana imbibi.
Kanyuka ayakomeje avuga ko ibi bitero bigamije akubangamira inzira z’amahoro zo gucyemura amakimbirane amaze imyaka zashyizweho na Doha ndetse no kwica agahenge kemeranyijweho n’impande zombi.
Iri huriro akandi riratanga umugabo ku bayobozi b’ibihugu by’akarere ndetse no kutarebera ibikorwa bya leta ya Kinshasa Kandi ko ritazarebera igihungabanya abaturage b’abasivile .
N’ibitero bije bikurikiranye nyuma y’icyo ku wa 21 Nyakanga 2025 I Kalembe na Mpeti muri Kivu ya Ruguru.
Kugeza ubu ntacyo ingabo za leta FARDC ntacyo ziravuga kuri ibi bitero .
