BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 17, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Kigali: Umuvugabutumwa wagaragaye asaba abakiristu imitungo kugira ngo bakubirwe kenshi yatawe muri yombi

Kigali: Umuvugabutumwa wagaragaye asaba abakiristu imitungo kugira ngo bakubirwe kenshi yatawe muri yombi

admin
Last updated: October 21, 2025 4:18 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze Bucyanayandi Emmanuel, wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga asaba abakirisitu gutanga imitungo yabo kugira ngo Imana ibakubire inshuro eshanu.

Ni nyuma y’uko Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amashusho magufi agaragaza Bucyanayandi ari mu rusengero, asaba abakirisitu gukora mu mifuka yabo, ikintu cya mbere kivamo bakagitanga kugira ngo Imana ibahe umugisha mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Ati “Imana irambwiye ngo icyo ufite mu kiganza, kora mu mufuka, icyo uzamuye mu mufuka, wazamura contaque, wazamura imfunguzo z’inzu, icyo uzamura cyose ukizane hano imbere y’Imana. Ngiye kubasengera kugira ngo ibyo mutanze, Imana iraba ibakubiye inshuro eshanu mu cyumweru kimwe.”

Bucyanayandi uvuga ko ari umuvugabutumwa, yakomeje ati “Niba ufite contaque, ugatanga imodoka imwe, mu cyumweru kimwe, uraba ubonye imodoka eshanu. Niba utanze inzu, mu cyumweru kimwe, Imana iraba ikubye inshuro eshanu. Niba utanze amafaranga, ari miliyoni, ziraba miliyoni eshanu mu cyumweru kimwe.”

RIB yatangaje ko uretse gusaba abakirisitu gutanga imitungo yabo, Bucyanayandi anakekwaho gutera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi, ababwira ko nibatayitanga, bazagira ibyago birimo urupfu n’indwara.

Uru rwego rwasobanuye ko rwamufashe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Remera, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

Abaturarwanda basabwe kudaha agaciro inyigisho zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo no kubayobya, bakita ku murimo kugira ngo biteze imbere.

RIB na Polisi y’u Rwanda kandi byihanangirije abantu bose bitwaza ubuhanuzi bagamije kwiba abaturarwanda no kubariganya, ko batazihanganirwa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje…

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

1 Min Read
Ubutabera

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

1 Min Read
Ubutabera

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

1 Min Read
Ubutabera

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?