Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko nta shuri ryo mu gihugu cye rizahabwa uruhushya rwo gukora ritagira ibibuga by’imikino.
Yabigarutseho ubwo yakiraga ku meza abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Umupira ‘Amaguru (Uganda Cranes), iherutse kwitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), imaze iminsi ibera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Ni icyemezo kijyanye no kwimakaza iterambere ry’umupira w’amaguru no kuzamura impano bihereye hasi mu mashuri.
Hishimirwaga intambwe Uganda Cranes yateye, yo kugera muri kimwe cya kane cya CHAN.
Ati “Nta kigo cy’ishuri gikwiriye kwemererwa gukora kitagira ahagenewe gukorera siporo. Ntabwo ibi bisaba amafaranga, ahubwo bijyanye na politiki no kwitegura neza.”
Museveni yavuze ko siporo igomba gutezwa imbere, na cyane ko Guverinoma iri gukora iyo bwabaga kugira ngo iteze imbere ibikorwaremezo bya siporo mu gihugu hose.
Ati “Guverinoma izakomeza kubako no kuvugurura ibikorwaremezo bya siporo mu gihugu hose nk’uko twabikoze i Namboole.”
Perezida Museveni yavugaga kuri Sitade ya Namboole iherutse kuvugururwa kugira ngo yakire imikino ya CHAN n’amarushanwa y’Igikombe cya Afurika (CAN).
Museveni yavuze ko ibyo bizajyana no kuzamura impano, asaba ko n’ibigo bitandukanye bigomba kubigiramo uruhare. Ati “Nka polisi n’igisirikare, tukabaha akazi n’amahirwe yo kwitoza bakajya no mu marushanwa.”
Yavuze ko ibyo bigomba gutangirira ku kwimakaza ubuzima bwiza, abantu bakabona indyo yuzuye kuko “umwana wagaburiwe neza ari we uvamo umukinnyi ufite imbaraga.”
Yeretse abakinnyi ba Uganda ko siporo ituma umuntu agira ikinyabupfura, gukorera hamwe n’ibindi bituma igihugu gitera imbere.
Uyu muyobozi yahiguye n’umuhigo yari yaremereye aba bakinnyi mu marushanwa bavuyemo. Yari yabemereye miliyoni 30 z’Amashilingi ya Uganda kuri buri mukino. Ibituma angana na miliyari 1,2 z’Amashilingi ya Uganda.