BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Museveni yategetse ko ibigo by’amashuri bitagira ibibuga bya siporo byimwa impushya

Museveni yategetse ko ibigo by’amashuri bitagira ibibuga bya siporo byimwa impushya

sam
Last updated: September 12, 2025 11:00 am
sam
Share
SHARE

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko nta shuri ryo mu gihugu cye rizahabwa uruhushya rwo gukora ritagira ibibuga by’imikino.

Yabigarutseho ubwo yakiraga ku meza abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Umupira ‘Amaguru (Uganda Cranes), iherutse kwitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), imaze iminsi ibera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Ni icyemezo kijyanye no kwimakaza iterambere ry’umupira w’amaguru no kuzamura impano bihereye hasi mu mashuri.

Hishimirwaga intambwe Uganda Cranes yateye, yo kugera muri kimwe cya kane cya CHAN.

Ati “Nta kigo cy’ishuri gikwiriye kwemererwa gukora kitagira ahagenewe gukorera siporo. Ntabwo ibi bisaba amafaranga, ahubwo bijyanye na politiki no kwitegura neza.”

Museveni yavuze ko siporo igomba gutezwa imbere, na cyane ko Guverinoma iri gukora iyo bwabaga kugira ngo iteze imbere ibikorwaremezo bya siporo mu gihugu hose.

Ati “Guverinoma izakomeza kubako no kuvugurura ibikorwaremezo bya siporo mu gihugu hose nk’uko twabikoze i Namboole.”

Perezida Museveni yavugaga kuri Sitade ya Namboole iherutse kuvugururwa kugira ngo yakire imikino ya CHAN n’amarushanwa y’Igikombe cya Afurika (CAN).

Museveni yavuze ko ibyo bizajyana no kuzamura impano, asaba ko n’ibigo bitandukanye bigomba kubigiramo uruhare. Ati “Nka polisi n’igisirikare, tukabaha akazi n’amahirwe yo kwitoza bakajya no mu marushanwa.”

Yavuze ko ibyo bigomba gutangirira ku kwimakaza ubuzima bwiza, abantu bakabona indyo yuzuye kuko “umwana wagaburiwe neza ari we uvamo umukinnyi ufite imbaraga.”

Yeretse abakinnyi ba Uganda ko siporo ituma umuntu agira ikinyabupfura, gukorera hamwe n’ibindi bituma igihugu gitera imbere.

Uyu muyobozi yahiguye n’umuhigo yari yaremereye aba bakinnyi mu marushanwa bavuyemo. Yari yabemereye miliyoni 30 z’Amashilingi ya Uganda kuri buri mukino. Ibituma angana na miliyari 1,2 z’Amashilingi ya Uganda.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Budage: Umuforomo yishe abarwayi agamije kwiyorohereza akazi

2 Min Read
Mu mahanga

Tanzania: Igipolisi cyatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi mu nkambi

1 Min Read
Mu mahanga

Kinshasa: Abakekwaho ubujura barenga ibihumbi 7 bafunzwe

1 Min Read
Mu mahanga

U Bufaransa: Abantu 10 bakatiwe n’urukiko bazira kwibasira umugore wa Perezida

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?