Nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye abimukira barindwi birukanwe na Amerika , igihugu cya Ghana nacyo cyemeje ko cyakiriye abandi 14 badafite ibwangombwa bibwmerera kuba muri Amerika.
Byemejwe na Perezida w’iki gihugu John Dramani Mahama ku wa 10 Nzeri 2025 ubwo yabwiraga itangazamakuru ko igihugu cye cyemereye leta zunze ubumwe za Amerika kwakira abimukira bazirukanwa muri iki gihugu.
Aba 14 bakiriwe na Ghana barimo abakomoka muri Nigeria ndetse no muri Gambia.
Perezdia John Dramani Mahama yavuze ko Igihugu cye cyafashije abo baturage gusubira mu Bihugu byabo.
Kuva Donald trump yajya ku butegetsi yashyizeho gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’abimukira baba muri Amerika mu buryo binyuranyije n’amategeko.
Muri Nyakanga uyu mwaka, abantu batanu birukanywe muri America, bakiriwe n’Igihugu cya Eswatini, abandi umunani bakirwa na Sudany’Epfo