Urukiko rukuru rwa Gauteng South Division muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi gufungwa imyaka 20 buri wese nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza abantu no kubakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi byabaye ku wa 10 Nzeri 2025, ubwo urubanza rwo gukatira Abashinwa 7 bahamijwe ibyaha byo gucuruza abantu no kubakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko rwabaga ku mugaragaro, ibi bikaba byagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga aho yerekana Umucamanza mukuru w’Urukiko rwa Gauteng South Division Judge L. M. Molopa-Sethosa akatira abo banyabyaha.
Umucamanza yavuze ko abo Bashinwa 7 barimo uwitwa Shu-Uei Tsao w’imyaka 42, Biao Ma w’imyaka 50, Hui Chen w’imyaka 50, Quin Li w’imyaka 56, Zhou Jiaquing w’imyaka 46, Junying Dai w’imyaka 58 na Zhilian Zhang w’imyaka 51, bahamwe bidasubirwaho n’icyaha cyo gucuruza Abanya-Malawi 91 bari muri Afurika y’Epfo nta byangombwa bafite hagati ya 2017 na 2019.
Nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha, ngo musangbos abo baturage ba Malawi bari mu bakozi bakoreraga uruganda rwakoraga imyenda ya cotton rwari mu gace ka Village Deep, mu Majyepfo ya Johannesburg ariko kubera ko nta byangombwa bagiraga bigatuma bakora batishyurwa, ndetse ntibahabwe na karuhuko na gake gashoboka mu minsi yose igize icyumweru mbere y’uko bacuruzwa n’abo Bashinwa bakagirwa abacakara.
Umucamanza L. M. Molopa yasobanuye ko icyo gihe ubwo Polisi ya Afurika y’Epfo yageraga kuri urwo ruganda ku wa 12 Ugushyingo 2019, yabonye izo nzirakarengane aho zari zifungiye mu buryo bw’inyamaswa nyuma yo kuba zarakoreshwaga agatunabwene.
Polisi ngo yasanze izo nzirakarengane zifungiye hanze ku migozi yari izitiye urupangu rw’uruganda uwo munsi bari baziritse insinga z’amashanyarazi ndetse icyo gihe abari babarinze n’abari bacunze umutekano w’uruganda bose bari bafite intwaro, mu gihe uruganda rwari ruzitije uruzitiro rurerure n’inkuta zifite insinga z’amashanyarazi zarimo umuriro, mu by’ukuri ngo ibyo byose byari bigamije kubuza amahirwe izo nzirakarengane gucika ubwo buroko.
Umushinjacyaha yavuze ko uretse ibyo, abo bakozi bakoraga amasaha 11 ku munsi mu minsi 7 yose y’icyumweru, nta karuhuko na gato cyangwa ngo bahabwe ibikoresho by’ubwirinzi mu kazi nk’uko bitegetswe.
Ni mu gihe kandi yakomereje avuga ko izo nzirakarengane zabuzwaga uburenganzira bwo gusohoka ngo zifate akaruhuko nk’uko abandi bakozi babyemererwaga ndetse ko batari bemerewe kuvugana n’abandi bakozi. Muri make, Umucamanza yemeje ko izo nzirakarengane zari ibicibwa.
Bongeyeho kandi ko izo nzirakarengane zakoraga no ku minsi mikuru, kandi zigahatirwa gukoresha imashini zishaje zidakora neza, ibyo bigatuma bamwe muri bo baterwa n’impanuka. Ni mu gihe kandi kuva mu 2019 abo bakozi bajyanwe mu modoka n’abo Bashinwa ndetse bakaburirwa irengero burundu.
Ni ku bw’ibyo byatumye Urukiko Rukuru rwa Gauteng South Division rufata umwanzuro ukakaye w’uko buri umwe muri abo Bashinwa 7 agomba gufungwa imyaka 20 yose, ibi bikaba byanzuwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, kurenga ku mategeko y’umurimo ndetse n’iyicarubozo.
Ni mu gihe kandi Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko abo Bashinwa 7 bakatirwa igifungo cya burundu, aho bemezaga ko ibikorwa bakoze bifite ubukana bukomeye kandi ko babujije ubuzima abo bacakara, uretse ko uwo mwanzuro utigeze wanzurwa.
					