Gen Gasita uherutse koherezwa na leta muri Uvira kuyobora ibikorwa bya gisirikare akangwa n’abazalendo yahungiye mu Burundi.
Amakuru avuga ko Gen Gasita yahungishijwe mu rukerera rwo kuwa 09 Nzeri 2025 mu masaha ya saa cyenda.
Biravugwa ko yahungishijwe n’ingabo z’u Burundi zari zimurinze .
Aya makuru yemejwe na bamwe mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko nta byinshi byatangajwe ku igenda ry’uyu Mujenerali, n’aho yaba yerecyeje.
General Olivier Gasita avuye muri uyu Mujyi wa Uvira, nyuma yuko habaye imyigaragambyo yazamuwe n’umutwe wa Wazalendo wavugaga ko utamushaka, umushinja gukorana na AFC/M23.
Iyi myigaragambyo yaje gukwirakwira mu baturage yanabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yarimo kandi imiryango itari iya Leta yahamagariye abaturage kuyitabira.
Uyu Mujenerali yari aherutse guhabwa inshingano na Perezida Felix Tshisekedi, amugira Umuyobozi wa Rejiyo ya 33 ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri Uvira.
Mu gihe cy’icyumweru yari amaze amanutse muri Uvira, imyigaragambyo yakomeje gukara, aho abaturage bayinjiyemo nyuma yuko umutwe wa Wazalendo ufatanya na FARDC, umwamaganye uvuga ko utamushaka, umushinja gukorana na AFC/M23, ndetse bamakushinja kuba yaragize uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bukavu.