Leta ya Ethiopia ku wa 9 Nzeri 2025 yatashye ku mugaragaro urugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam ‘GERD’, rwubakiye ku ruzi rwa Nili, rukaba ari bwo rugomero runini ndetse rukaba n’umushinga munini kurusha indi yose y’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.
Uyu ni umushinga watangiye kubakwa mu 2011, leta ya Ethiopia ikavuga ko utwaye amafaranga asaga miliyari eshanu z’amadolari y’Amerika, ukaba uteganyijweho kuzatanga megawati z’amashanyarazi zigera ku bihumbi 5,150, ibi bikaba biteganyijwe kuzagerwaho nibura mu gihe uyu mushinga uzaba umaze kuzura neza.
Gusa nanone, binyuze mu igerageza ry’uru rugomero imashini zigera kuri ebyiri zimaze gukoreshwa muri iryo geragezwa zimaze gutanga umusaruro utari witezwe aho zisohora amashanyarazi angana na megawati 750, ni mu gihe umubare nyawo w’imashini zizakoreshwa utaramenyekana neza.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango yavuze ko uyu mushinga uzafasha abaturage b’igihugu cye kubona amashanyarazi ahagije ndetse bakanafasha ibihugu bimwe na bimwe bikunze kugira ikibazo cy’amashanyarazi mu karere.
Yagize ati“ Intego ni ugukoresha uyu mushinga mu kongerera Abanyetiyopiya ubushobozi bwo kubona umuriro w’amashanyarazi no gutuma igihugu cyacu kiba igicumbi cy’iterambere ndetse tukaba twanafasha bimwe mu bihugu bya Afurika bikunze kugirwaho ingaruka zo kubura umuriro bya hato na hato.
Ku rundi ruhande, nubwo ari iterambere ndetse n’inzira nziza yo gufasha abaturage ba Ethiopia ndetse na Afurika mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi, uyu mushinga ukomeje ntu vugwaho rumwe na bimwe mu bihugu byo mu karere, cyane cyane Misiri na Sudani.
Impungenge za Misiri na Sudani
Misiri, kuri ubu ifite abaturage basaga miliyoni 108, kubera umubare mwishi wa bakoresha amazi, imaze igihe igaragaza impungenge ko uru rugomero rwa Ethiopia rushobora gutuma habaho igabanuka ry’amazi y’uruzi rwa Nili cyane cyane mu bihe by’izuba rikaze, ibi bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye. Ibi bitewe n’uko uru ruzi rwa Nili rutanga hafi 90% by’amazi meza akoreshwa muri iki gihugu cya Misiri.
Ndetse ibi Guverinoma ya Misiri imaze igihe ibigaragaza ndetse inasaba ko habaho amasezerano yemewe n’amategeko ajyanye no kuzuza no gukoresha uru rugomero.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri, Tamim Khallaf, yabwiye ikinyamakuru Reuters ko bagomba gukurikiranira hafi iby’uru rugomero hagamijwe kwirinda ingaruka zabaho kuri iki gihugu cya Misiri.
Ati“ Turakomeza gukurikirana iby’uru rugomero, kandi dufite uburenganzira bwo gufata ingamba zose zikwiye mu kurengera inyungu z’Abanyamisiri.”
Uretse ko nubwo igihugu cya Sudani, nacyo cyagiye gishyigikira Misiri mu gusaba amasezerano yemewe n’amategeko mu ishyirwa mu bikorwa ndetse n’ikoreshwa ry’uru rugomero, ikomeje kuvuga ko nayo ishobora kungukira kuri uyu mushinga, harimo kugabanya imyuzure no kubona amashanyarazi ku giciro gito mu gihugu cyabo.
Nyuma y’imyaka irenga 10 y’ibiganiro bitigeze bigera ku mwanzuro, Ethiopia yemeza ko GERD ari umushinga w’iterambere rirambye kuri iki gihugu ndetse no ku bindi bihugu bituranye, mu gihe kandi ibihugu birimo Misiri na Sudani bitabyumva kimwe bitewe n’uko bashobora kuburiramo amazi ya Nili yabafashaga mu mibereho yabo ya buri munsi.