BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Sep 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Indonesia: Abaminisitiri batanu birukanywe nyuma y’imyigaragambyo yaguyemo abantu 10

Indonesia: Abaminisitiri batanu birukanywe nyuma y’imyigaragambyo yaguyemo abantu 10

sam
Last updated: September 9, 2025 2:34 pm
sam
Share
SHARE

Perezida wa Indonesia, Prabowo Subianto yirukanye bitunguranye Abaminisitiri batanu barimo; Minisitiri w’Imari, Sri Mulyani Indrawati, uw’Urubyiruko na Siporo n’abandi batatu nyuma y’imyigaragambyo iherutse yamaganaga Guverinoma.Ayo mavugurura ya Perezida Prabowo akurikiye imyigaragambyo yaguyemo abantu 10 aho abantu bagaragaje kutishimira ubutegetsi no kwamagana imyanzuro yo kongerera arenga ibihumbi 3 by’amadolari ku mishahara y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Abigaragambya bavuze ko ibyo ari ukubakandamiza no kubangamira ubukungu bw’igihugu.

Bigaragambije bamagana Guverinoma itita ku baturage bayo aho ubukene n’ubushomeri byugarije urubyiruko abandi bakaba bakora imirimo iciriritse idatuma babaho.

Imyigaragambyo yarushijeho gukaza umurego mu ntangiriro za Nzeri, yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu Mujyi i Jakarta, no kuri za kaminuza zitandukanye yamagana iryo hohoterwa n’imishahara mike.

Yari yateguwe n’abanyeshuri n’ishyirahamwe ry’amakoperative y’abagore aho bigaragambirije mu bice bitandukanye bamagana iyicwa ry’umushoferi w’umucuruzi uherutse kwicwa n’inzego z’umutekano zimugonze.

Amashyirahamwe y’abanyeshuri ba kaminuza yemeje ko polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’amasasu mu bigaragambya mu rwego rwo kubatatanya.

Minisitiri w’Ubukungu, Airlangga Hartarto yatangaje ko abantu 8 ari bo baguye muri iyo myigaragambyo kuva mu mpera za Kanama mu gihe Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko yaguyemo abantu 10 mu gihe abarenga 20 baburiwe irengero.

Perezida wa Indonesia, Prabowo Subianto akomeje guhura n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu, kwangwa n’abaturage n’ibindi bibazo byugarije igihugu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Museveni yategetse ko ibigo by’amashuri bitagira ibibuga bya siporo byimwa impushya

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko nta shuri ryo mu gihugu…

Kinshasa : Abakozi bakora ku kibuga cy’indege bakomeje gufungwa bazira guheza mu kirere indege yaperezida

Abakozi benshi bakora ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Ndjili i Kinshasa bakomeje…

Umwe mu basore bagaragaye bakorera umukobwa ubugome bukabije yacakiwe

InPolisi y'u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore batatu bagaragaye…

Urubyiruko ruri kwisonga mu bagerageza kwiyahura mu Rwanda

Ku wa 10 Nzeri 2024, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza…

Polisi y’u Rwanda yemeje ifungwa ry’abahanzi Ariel Wayz na Babo

Ubuyobozi bwa polisi y'u Rwanda bwemeje koabahanzi Barbara Horn Teta wamamaye nka…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ethiopia yatashye urugomero rwa mbere runini muri Afurika

4 Min Read
Mu mahanga

DRC yasabye MONUSCO kuguma muri iki gihugu 

2 Min Read
Mu mahanga

Intambara iri mu burasirazuba bwa DRC ikomeje gukoma mu nkokora uburezi bwaho

2 Min Read
Mu mahanga

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?