Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 26 barimo abagabo 25 n’umugore bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’ibindi.
Mu bihe bitandukanye aba bafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B Murangira, yavuze ko bafashwe bamaze kuriganya miliyoni 30 Frw.
Miliyoni 15 Frw muri zo zaragarujwe mu gihe miliyoni 10 Frw zafatiriwe mu mitungo yabo ku bufatanye na polisi y’igihugu ndetse n’abaturage.
RIB ivuga ko amafaranga yose yagarujwe agera kuri miliyoni 25.
Abagera kuri 80% bafite abana. Ni mu gihe abafashwe bari hagati y’imyaka 18 na 54.
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo; gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.
RIB yibukije abantu kugira amakenga no kwima amatwi ababahamagara biyitirira ibigo by’ibyitumanaho bakabasaba kugira imibare runaka bakanda kuri telefone zabo.
Yanaburiye kandi abafite imigambi yo kwishora muri ibi byaha kuyireka bagashaka imibereho mu buryo bukurikije amategeko.