BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Sep 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > DRC yasabye MONUSCO kuguma muri iki gihugu 

DRC yasabye MONUSCO kuguma muri iki gihugu 

sam
Last updated: September 8, 2025 10:12 am
sam
Share
SHARE

Nyuma y’urugendo yagiriye i Beni ifatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ukoreramo ubutegetsi bwa leta ya Kinshasa ,umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro , Jean-Pierre Lacroix, yatangaje ko ubutegetsi bw’i Kinshasa buyobowe na Perezida Tshisekedi bwasabye ko ingabo za MONUSCO zaguma muri iki gihugu.

Yabigarutaeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 7 Nzeri 2025 ubwo yavugaga ku ruzinduko amazemo iminsi muri iki gihugu kuva tariki 3 Nzeri 2025.

Lacroix yatangaje ko yaganiriye n’abategetsi b’i Kinshasa batandukanye barimo n’umukuru w’igihugu Perezida Felix Tshisekedi Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa, bamubwira ko bashaka ko ubutumwa bwa MONUSCO bukomeza.

Yagize ati “Ubutumwa budaca ku ruhande nahawe na Perezida wa RDC ndetse na Minisitiri w’Intebe ni uko ubuyobozi bwa RDC bushaka ko MONUSCO iguma mu gihugu, kugira ngo ikomeze akazi kandi ubufatanye bwacu nabwo bukomeze ndetse bwongererwe imbaraga.”

Aya magambo ya Jean-Pierre Lacroix aje mu gihe ku wa 9 Nzeri 2025 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateganyijwe inteko rusange ya Loni, izanagaruka no ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC.

Ni mu gihe kandi mu mezi make azakurikiraho hazasuzumwa niba manda ya MONUSCO ishobora kuvugururwa cyangwa ubu butumwa bwashyirwaho iherezo.

Mbere Félix Tshisekedi yavugaga ko adashyigikiye ubutumwa bwa MONUSCO kuko nta musaruro bwatanze, ndetse yifuzaga ko izi ngabo ziva mu gihugu cye.

Kugeza ubu asa n’uwahinduye imvugo nyuma y’aho izi ngabo zemeye kumushyigikira mu rugamba arimo n’abarwanyi ba AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RIB yerekanye abiyise “ABAMENI” bacucuraga abaturage utwabo bakoresheje uburiganya

Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 26 barimo abagabo 25 n'umugore bakekwaho ibyaha…

AFC/M23 yigaruriye imidugudu umunani muri Masisi

Amakuru avuga ko Abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya…

Minisitiri w’Uburezi yasabye ababyeyi kudaterera iyo mu burezi bw’abana babo

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaterera iyo ngo bumve ko uburezi…

DRC yasabye MONUSCO kuguma muri iki gihugu 

Nyuma y'urugendo yagiriye i Beni ifatwa nk'umurwa mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru ukoreramo…

Hamenyekanye imibare y’abamaze gupfira mu myigaragambyo ya Wazalendo yamagana Gen Gasita wa FARDC

Kuri uyu wa Gatandatu abantu benshi biganjemo abana n'abagore bo mu miryango…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Intambara iri mu burasirazuba bwa DRC ikomeje gukoma mu nkokora uburezi bwaho

2 Min Read
Mu mahanga

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

1 Min Read
Mu mahanga

Burundi : Umu ofisiye mukuru muri polisi akurikiranyweho gucuruza lisanse mu buryo butemewe n’mategeko

2 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Abasirikare 35 b’u Bwongereza bakekwaho kwishyura abagore ngo baryamane

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?