Ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 na Twirwaneho rwatangaje ko ridashobora kwihanganira imvugo zihembera urwangano zikomeje gufata intera ikomeye muri Uvira na Ituri .
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 4 Nzeri 2025 yatangaje ko ingabo za RDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bikomeje gukwirakwiza imvugo z’urwango zishishikariza abantu gukora ibyaha.
Ati “AFC/M23 ntizongera kwihanganira imvugo z’urwango zikomeje kwiyongera muri Uvira, Ituri n’ahandi hose muri RDC cyangwa ibyaha bizikomokaho.”
Kanyuka yasobanuye ko mu gihe izi mvugo ziyongera, izi ngabo zikomeje gutegura no kugaba ibitero ku bice bituwe cyane, zikica abaturage, abandi benshi cyane bagahunga
AFC/M23 yasabye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC guhagarika imvugo zibiba urwango no gutsemba ubwoko muri Uvira na Ituri, imenyesha umuryango mpuzamahanga ko kudatabara abari mu kaga ari ukunanirwa kuzuza inshingano.
Iri huriro ryagaragaje ibikorwa byose birenga ku mahame yasinyiwe i Doha muri Qatar tariki ya 19 Kamena 2025 no kubiceceka, bitagomba kwihanganirwa.
Muri Uvira hakomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyamulenge. Muri Ituri na ho Abahima bahatuye bakomeje kwibasirwa n’abavuga ko atari Abanye-Congo. Aba baturage batabarijwe kenshi ariko babuze ubatabara.