BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > AFC/M23 yamaganye imvugo zihembera urwango muri Uvira na Ituri

AFC/M23 yamaganye imvugo zihembera urwango muri Uvira na Ituri

sam
Last updated: September 4, 2025 11:30 am
sam
Share
SHARE

Ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 na Twirwaneho rwatangaje ko ridashobora kwihanganira imvugo zihembera urwangano zikomeje gufata intera ikomeye muri Uvira na Ituri .

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 4 Nzeri 2025 yatangaje ko ingabo za RDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bikomeje gukwirakwiza imvugo z’urwango zishishikariza abantu gukora ibyaha.

Ati “AFC/M23 ntizongera kwihanganira imvugo z’urwango zikomeje kwiyongera muri Uvira, Ituri n’ahandi hose muri RDC cyangwa ibyaha bizikomokaho.”

Kanyuka yasobanuye ko mu gihe izi mvugo ziyongera, izi ngabo zikomeje gutegura no kugaba ibitero ku bice bituwe cyane, zikica abaturage, abandi benshi cyane bagahunga

AFC/M23 yasabye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC guhagarika imvugo zibiba urwango no gutsemba ubwoko muri Uvira na Ituri, imenyesha umuryango mpuzamahanga ko kudatabara abari mu kaga ari ukunanirwa kuzuza inshingano.

Iri huriro ryagaragaje ibikorwa byose birenga ku mahame yasinyiwe i Doha muri Qatar tariki ya 19 Kamena 2025 no kubiceceka, bitagomba kwihanganirwa.

Muri Uvira hakomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyamulenge. Muri Ituri na ho Abahima bahatuye bakomeje kwibasirwa n’abavuga ko atari Abanye-Congo. Aba baturage batabarijwe kenshi ariko babuze ubatabara.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Fizi: Imitwe ibiri ya Wazalendo yasubiranyemo bane bahasiga ubuzima

1 Min Read
Umutekano

Gen Tshiwewe na bagenzi be babiri baba birukanwe mu gisirikare cya RDC?

1 Min Read
Umutekano

DRC: FARDC yongeye kwica agahenge ikoresheje Drones muri Walikare na Masisi

1 Min Read
Umutekano

Rutshuru: Wazalendo zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Tongo

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?