BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Sep 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > DRC: Abazalendo bo muri Uvira barahiriye ko Generali Gasita ajyenda ari umurambo

DRC: Abazalendo bo muri Uvira barahiriye ko Generali Gasita ajyenda ari umurambo

sam
Last updated: September 4, 2025 10:06 am
sam
Share
SHARE

Uyu ni umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo y’Abazalendo bo muri Uvira bamagana Gen Olivier Gasita Nzanirakuerira woherejwe na leta ya Kinshasa kuyobora ingabo za FARDC muri ibi bice bya Kivu y’Amajyepfo.

Kuri ubu izi Wazalendo nizo ziri kugenzura Uvira ndetse bamaze no gushiraho bariyeri ahitwa Kilomoni hagati ya Bujumbura na Uvira .

Abarwanyi ba Wazalendo bavuga ko bagomba gufunga imihanda, bahagarike ibikorwa byose byo muri Uvira kugeza Gen Gasita asubiye iyo yavuye.

Bamaramaje bashaka ko General Gasita ava muri Uvira agasubira i Kinshasa ngo bashoboye kwirindira umujyi.

Aba bazalendo bavuga ko badashaka ko abategetsi b’i Burundi bakandagira muri Uvira! Wazalendo bari kuvuga ko Abarundi baza bakiba imbunda n’amasasu hamwe ba Petrol bakabijyana mu gihugu cyabo.

Uyu Gen Gasita ni uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge ufite inshingano mu gisirikare cya Leta ( FARDC), Abazalendo bamushinja kuba ariwe ntandaro yo gufatwa k’umujyi wa Bukavu kubera ko atarashoboye kuwurinda bityo ko badashaka ko na Uvira ifatwa kubera we .

Abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko nawe ari mu bagambanyi bashaka kumaraho no gutsemba ab’iwabo akoresheje ibitero bya Drones , afatanyije n’ingabo z’u Birundi , FDLR, Wazalendo n’imbonerakure.

Kugeza ubu Kinshasa yoherejeyo itsinda ry’abajenerali bo guhosha ibi bibazo ndetse n’ugomba gusimbura Gen Gasita ariko Abazalendo bavuze ko badashaka kubona FARDC muri Uvira bityo badashobora gutuma iri tsinda ryinjira muri uyu mujyi.

Tariki ya 25 Kanama, ihuriro ry’Abazalendo ryahagaritse umuhango wo gushyingura undi Munyamulenge wari ofisiye mu ngabo za RDC, Col Gisore Patrick, wayoboraga batayo y’ingabo muri teritwari ya Punia, intara ya Maniema, bitwaje ko bari gushakisha Abanyarwanda bacengeye igihugu cyabo.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Hamenyekanye imibare y’abamaze gupfira mu myigaragambyo ya Wazalendo yamagana Gen Gasita wa FARDC

Kuri uyu wa Gatandatu abantu benshi biganjemo abana n'abagore bo mu miryango…

FARDC NA Wazalendo bakomeje kumvana imitsi muri Uvira

Kuva mu ijoro rya keye igisirikare cya Leta ya Repibulika iharanira demokarasi…

Ababyeyi basabwe kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyasabye ababyeyi kubahiriza igihe cyo…

Hasobanuwe impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu…

Muri Congo hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yamaganye imvugo zihembera urwango muri Uvira na Ituri

1 Min Read
Umutekano

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

1 Min Read
Umutekano

Imbonerakure zitashye zariye karungu zivuga ko leta yazigambaniye

1 Min Read
Umutekano

Polisi yashyize umucyo ku buryo bukoreshwa hapimwa abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?