BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Aug 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Gasabo: Police yafashe umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

Gasabo: Police yafashe umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

sam
Last updated: August 14, 2025 10:58 am
sam
Share
SHARE

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Nakirutimana Beatrice w”imyaka 35 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa Liquer.

Uyu mugore yafashwe na Polisi ikorera muri uyu Murenge nyuma y’aho abaturage ku wa 12 Kanama 2025, bayihamageye bayibwira ko akora inzoga z’inkorano zitemewe.

Polisi ivuga ko kugira ngo uyu mugore afatwe, abaturage bayihamagaye kuri tefone bayibwira ko uyu mugore akora izi nzoga zitujuje ubuzirange.

Ibi byatumye abapolisi bo muri aka gace bari kumwe n’abakozi ba FDA, bahita bajya mu rugo rw’uyu mugore ruherereye mu Kagari ka Rudashya mu Mudugudu wa Munini, gusaka mu nzu ye bahasanga amakarito atatu arimo amacupa 72 y’inzoga za liquer yise ONE SIP GIN zari zibitse muri depo yazivanze n’izindi yacuruzaga ariko zemewe mu rwego rwo kujijisha, anafatanwa na bimwe mu bikoresho yifashisha mu gukora izo nzoga zirimo; Ethanol L 50, Fleva ihindura uburyohe n’impumuro ingana na 0.5 L n’ amacupa y’ibyuma akoresha ari mu mifuka n’ifuniko apfundikiza ayo macupa myinshi itandukanye n’amakarito yakoze afungamo ibyo yakoze.

Polisi ivuga ko uyu mugore kandi atari ubwa mbere afatirwa mu bikorwa nk’ibi byo gukora inzoga zitujuje ubuzirange kubera ko yigeze kubifatirwamo arafungwa ndetse anarangiza igihano ariko yanga kubireka abisubiramo.

Uyu Ntakirutimana n’ ibyo yafatanywe Bose kugeza ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera kugira ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu buganzacyaha RIB, kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda irashimira ko abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya abijandika mu byaha cyane cyane abijandika mu biyobyabwenge ndetse kiba ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yaboneraho gukangurira abantu bose bishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge kubireka kuko baba bahumanya abanyarwanda ndetse bakwiye kubibabireke bagashaka ibindi bakora kubera ko inzego zitandukanye zifatanyije n’abaturage zabahagurukiye kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gatsibo: Abaturage bikusanyirije miliyoni 12 Frw zo gusana ibiro by’Akagari  

Abaturage b’Akagari ka Nyagakombe mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, banyuzwe…

Gasabo: Police yafashe umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Nakirutimana Beatrice w"imyaka…

Uganda: Abahoze mu gisirikare 9 bafatiwe mu cyuho bagiye mu kiraka cyo kurwana intambara Ukrain ihanganyemo n’Uburusiya

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo 9…

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano…

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bwa Loni…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rusizi: Inkuba yishe umugabo, umugore we ararokoka

1 Min Read
Mu Rwanda

Polisi yarashe mu cyico abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi ubwo bageregezaga kuyirwanya

1 Min Read
Mu Rwanda

Kigali: Abantu 10 batawe muri yombi bakekwaho ibirimo gutobora inzu z’abaturage bakiba

2 Min Read
Mu Rwanda

Umugabo w’i Rusizi yafatanywe urumogi yarwihambiriyeho arenzaho imyenda

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?