Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo 9 bahoze mu gisirikare cy’iki Gihugu bagiye muri Ukraine mu ntambara iyihanganishije n’u Burusiya, aho iperereza rigaragaza ko bizezwaga umushahara wa 6 250 USD ku kwezi.
Ni nyuma yuko abagabo icyenda bafatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda hirya y’ejo hashize ku wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, aho biteguraga kunyura i Moscow mu Burusiya.
Muri iri perereza ririho rikorwa, rigaragaza ko bari bagiye gufatanya n’amatsinda y’abarwanyi bari kurwana muri Ukraine, aho bivugwa ari bamwe bari gukusanywa ngo bajye kurwana mu bitirirwa ko ari ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Abari gukora iperereza bavuga ko aba bantu bafashwe ari bamwe mu barenga 100 bahoze mu Gisirikare cya Uganda bagombaga kuva muri iki Gihugu, aho ibikorwa byo kugenda byatangiye mu ntangiro z’iki cyumweru.
Ngo iri kusanywa ryabo ririho rirakorwa na sosiyete yitwa MAGNIT iri gukora itarabiherewe uruhusa na Minisiteri ishinzwe Umurimo muri Uganda, ikaba iri gushinjwa ubucuruzi bw’abantu n’ibindi byaha.
Byanatumye kandi umwe mu bo muri iyi sosiyete ufite inkomoko mu Burusiya atabwa muri yombi kimwe na bamwe mu Banya-Uganda bakorana, ubu batawe muri yombi.
Amakuru avuga ko hari gushakishwa abahoze mu gisirikare cya Uganda ndetse no mu cya Iraq na Afghanistan, bizezwa umushahara wa 6 250 USD ku kwezi babwirwa ko bagiye mu mirimo y’umutekano.
Iperereza ryagaragaje ko i Moscow bari berecyeje, ari aho bagombaga kunyura by’igihe gito ubundi bagahita berecyeza muri Ukraine gufatanya n’Igisirikare cy’iki Gihugu mu ntambara igihanganishije n’ubundi n’u Burusiya.
Umwe mu bafashwe yabwiye abakora iperereza ati “Twabwiwe ko Abo muri EU na Ambasade ya US bifuza kuduha akazi. Batubwiye ko Ukraine iri gutoza byihuse abarwanyi b’Abanyafurika, ubundi hatangira ibikorwa byo kutwohereza. Badusabye ko tutagomba guhingutsa ijambo Ukraine mu byo tuvuga.”
Umwe mu bari gukora iperereza yavuze ko hari gukorwa icukumbura kugira ngo harebwe niba ibi bikorwa bidafitwemo uruhare n’abadipolomate, ku buryo igihe byagaragara, byaba ari ikibazo gikomeye