BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Aug 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Polisi yashyize umucyo ku buryo bukoreshwa hapimwa abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Polisi yashyize umucyo ku buryo bukoreshwa hapimwa abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

sam
Last updated: August 12, 2025 11:36 am
sam
Share
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yahakanye ibyatangajwe n’umwe ku mbuga nkoranyambaga wavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, hari igihe hakoreshwa akuma barigataho, avuga ko atari ukuri kuko hakoreshwa akuma gapima umwuka.

Uwitwa Christelle Kago ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanditseho ubutumwa atangira agira inama abantu kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Yagize ati “Buriya gutwara ikinyabiziga icyo ari cyo cyose wanyweye ni faux! (ni bibi) n’iyo yaba ari igitogotogo! Ni yo mpamvu iyo Police iduhagaritse ipima niba hari uwagasomye, kuri njye ntakibazo.”
Yakomeje agira ati “Ariko uburyo hari gukoreshwa Alcotest [akuma gakoreshwa mu gupima igipimo cya alukoro iri mu mubiri w’umuntu] zimwe, urigata, uhuha, uciraho; rwose bizatuzanira indwara.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yahakanye ibi byatangajwe n’uyu muntu ku rubuga nkoranyambaga rwa X, avuga ko atari ukuri.
ACP Rutikanga yagize ati “Kurigata cyangwa guciraho ntabwo ari byo. Akuma dukoresha dupima (breathalyzer), gakoze ku buryo gapima alukoro (alcohol) iri mu mubiri binyuze mu mwuka gusa (Breath).”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yasoje ubutumwa bwe agira inama abantu, ati “Ikiruta byose ni ukwirinda ‘volant’ [gutwara ikinyabiziga] wasomye ku gacupa.”

Muri 2019 ubwo Polisi y’u Rwanda yari iri gutangiza ikoreshwa ry’aka kuma kazwi nka ‘Alcotest’ gapima igipimo cya Alukoro iri mu mubiri w’umuntu mu rwego rwo kugabanya impanuka zirimo izaterwaga n’abatwara ibinyabiziga basinze, yamaze impungenge abakemanganga isuku y’aka kuma.

Icyo gihe hatangijwe akuma kakoreshwaga umuheha, ariko wakoreshwaga inshuro imwe ukajugunywa hagakoreshwa undi, mu gihe uko iminsi yagiye itambuka, hazanywe akuma umuntu ahuhamo, ubu akaba ari two dukoreshwa mu Rwanda hose.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gatsibo: Abaturage bikusanyirije miliyoni 12 Frw zo gusana ibiro by’Akagari  

Abaturage b’Akagari ka Nyagakombe mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, banyuzwe…

Gasabo: Police yafashe umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Nakirutimana Beatrice w"imyaka…

Uganda: Abahoze mu gisirikare 9 bafatiwe mu cyuho bagiye mu kiraka cyo kurwana intambara Ukrain ihanganyemo n’Uburusiya

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo 9…

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano…

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bwa Loni…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Imbonerakure zitashye zariye karungu zivuga ko leta yazigambaniye

1 Min Read
Umutekano

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

2 Min Read
Umutekano

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

1 Min Read
Umutekano

Inyeshyamba za AFC / M23 zikomeje kwigarurira aduce muri teritwari ya Masisi, mu majyaruguru ya Kivu.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?