Igitangazamakuru cya Al Jazeera cyatangaje ko abanyamakuru bacyo batanu bahitanwe n’ibitero by’indege z’intambara z’igisirikare cya Israel cyagabye hafi y’ibitaro bya Al_shifa muri Gaza.
Iki gitangazamakuru kuvuga ko aba banyamakuru bacyo barashweho ubwo bari mu ihema ryabo kw’irembo ry’ibitaro mu gitero cyagabwe KU cyumweru.
Abahitanwe n’iki gitero barimo Anas al-Sharif na Mohammed Qreiqeh, hamwe n’abafata amashusho (cameramen) Ibrahim Zaher, Mohammed Noufal na Moamen Aliwa.
Nyuma y’iki gitero igisirikare cya Israel kigambye ko kivuganye aba banyamakuru ubwo ikigitero cyari kigamije guhitana by’umwihari Anas al-Sharif kimushinja gukorana n’umutwe wa Hamas”.
Iki gitangazamakuru kuvuga ko nubwo hari abanyamakuru bacyo baguye muri ikigitero bise icy’ubugome ngo hari n’abandi cyahitanye muri rusange baba barindwi bahaburiye ubuzima.
Al Jazeera ivuga ko Al_shifa yari umunyamakuru w’ongenzi cyane kuko yagize uruhare mu kumenyesha isi yose ibibera muri Gaza .
Ntabwo ari ubwa mbere IDF yishe abanyamakuru ba Al Jazeera muri Gaza, ikavuga ko bakorana na Hamas.
Kuva Israel yatangira kugabwa ibitero muri Gaza abanyamakuru 186 ni bo bamaze kwicwa nk’uko umuryango mpuzamahanga iharanira kurinda abanyamakuru ubivuga .
Ni mu gihe Abantu barenga 61,000 bamaze kuhaburira ubuzima nk’uko minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ibivuga.