BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Aug 11, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Mali: Abasirikare benshi barimo Général bafungiwe umugambi wo guhirika ubutegetsi 

Mali: Abasirikare benshi barimo Général bafungiwe umugambi wo guhirika ubutegetsi 

sam
Last updated: August 11, 2025 9:39 am
sam
Share
SHARE

Igisirikare cya Mali cyataye muri yombi abasirikare bagera kuri 20 barimo Général, bakekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Général Assimi Goïta.

Umwe mu bashinzwe umutekano muri iki gihugu ku wa 10 Kanama 2025 yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati “Kuva mu minsi itatu ishize, hatawe muri yombi abakekwaho gushaka guhungabanya inzego. Hafunzwe abagera kuri 20.”

Mu bafunzwe harimo Général Abass Dembele wabaye Guverineri w’intara ya Mopti. Yafatiwe mu mujyi wa Kati uherereye mu bilometero 15 ujya mu murwa mukuru, Bamako, mu gitondo cyo ku wa 10 Kanama.

Umwe mu bakorana bya hafi na Gen Dembele yagize ati “Abasirikare baje mu gitondo kare, bafatira Général Abass Dembele muri Kati. Ntabwo bamubwiye impamvu bamufashe.”

Umwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Mali yatangaje ko abamaze gufatwa bagera kuri 50, kandi ko bose ari abasirikare bari bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Gen. Goïta.

Gen Goïta ari ku butegetsi kuva mu 2021 ubwo yabukuragaho Baw Ndaw wari Perezida w’inzibacyuho. Uyu musirikare ni na we wayoboye ibikorwa bya gisirikare byo gukuraho Ibrahim Boubacar Keita mu 2020.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera baguye mu bitero by’indege z’igisirikare cya Israel 

Igitangazamakuru cya Al Jazeera cyatangaje ko abanyamakuru bacyo batanu bahitanwe n'ibitero by'indege…

Mali: Abasirikare benshi barimo Général bafungiwe umugambi wo guhirika ubutegetsi 

Igisirikare cya Mali cyataye muri yombi abasirikare bagera kuri 20 barimo Général,…

Ituri : Abasaga 10 000 bifuza gusubira mu byabo bagakumirwa n’ibyihebe bya ADF

Impuzi zisaga ibhumbi 10 (10 000) zataye ingo zabo mu burasirazuba bwa…

Polisi yarashe mu cyico abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi ubwo bageregezaga kuyirwanya

Abagabo babiri bakekwagaho kwica abazamu barindaga idepo y'inzoga mu Karere ka Rwamagana,…

Uganda: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Besigye cyo gufungurwa by’agateganyo

Umucamanza wo muri Uganda yateye utwatsi icyifuzo cya Dr. Kiiza Besigye cyo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Museveni yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru aba Jenerali barindwi avuga ko abapfunyikiye impamba y’agatubutse

2 Min Read
Mu mahanga

Nestor Ntahontuye, yarahiriye kuyobora Guverinoma nshya nka Minisitiri w’Intebe mu Burundi.

1 Min Read
Mu mahanga

Gaza: Loni yongeye gutanga umuburo ku nzara iri guca ibintu

2 Min Read
Mu mahanga

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?