Impuzi zisaga ibhumbi 10 (10 000) zataye ingo zabo mu burasirazuba bwa Kongo zikomeje kwifuza gutaha.Ariko zikabangamirwa n’ibitero by’ubuje ubukana bya ADF .
Impunzi zivugwa zahunze mu bice bya Walese Vonkutu na Banyali Tchabi, à Komanda, mu ntara ya Ituri. Impunzi nk’izi ziherereye muri site ya Kobonge na Baiti , aho bacumbikiwe n’abavandimwe bari basanzwe batuye muri ibyo bice.
Kugeza ubu biravugwa ko ingabo za MONUSCO zamaze gusaba izi mpunzi gusubira mu ngo zabo nyuma yo kubasura mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 8/8/2025. N’ubwo nyine ADF ikomeje kwitambika.
Ubufasha bwa nyuma izi mpunzi ziheruka bwatanzwe ku itariki ya 30 Gicurasi 2025. Kuva ubwo, babayeho basabiriza bijyanye no gukora imirimo iciriritse. Bamwe bavuga ko bakorerwa ihohoterwa ritesha agaciro, abandi bakavuga ko hari abagore basambanywa ku ngufu mu mirima.
Bati”Tubayeho nk’abibagiranye. Abagore bacu bahura n’ingaruka zo gufatwa ku ngufu iyo bagiye guhinga mu ishyamba. Twatakaje byose duhunga inyeshyamba. Kugeza ryari tuzakomeza kubaho gutya?”, niko umwe mu mpunzi yibaza.
Gusubira mu byabo biracyagoye, imidugudu yabo iracyugarijwe n’imitwe y’inyeshyamba ya ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro yo mu karere. Abimuwe basaba inzego z’umutekano kugarura amahoro kugira ngo babashe kongera kubaho ubuzima busanzwe.(Radio Okapi)