Abagabo babiri bakekwagaho kwica abazamu barindaga idepo y’inzoga mu Karere ka Rwamagana, barashwe ubwo bari batangiye kurwanya Abapolisi, bashaka kubanigisha amapingu.
Aba bagabo bari baratawe muri yombi mu bantu bacyekwagaho ubwicanyi n’ubujura mu mpera z’ukwa Karindwi hariya muri Rwamagana.
Ubu bwicanyi n’ubujura bwabereye mu Murenge wa Muyumbu, Akagali ka Nyarukombe mu Mudugudu wa Marembo, ubwo Mudaheranwa Venuste na Bizimana Mark, bombi bari abazamu b’ububiko bw’inzoga bicwaga.
Icyo gihe hibwe bimwe mu byari muri ubwo bubiko ndetse n’imashini zitanga inyemezabwishyu za EBM.
Nyuma inzego z’umutekano zafashe bamwe mu bakekwaga kugira uruhare muri ibyo byaha. Babiri muri bo bapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubwo barwanyaga inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye UMUSEKE ko bariya bantu bari barafashwe mu bantu bacyekwa ko bakoze ubwicanyi n’ubujura mu mpera z’ukwa Karindwi hariya muri Rwamagana.
Ati “Bari bagiye kwerekana ibyo bibye aho babibitse, bimwe mu bicuruzwa bya Blarirwa n’amashini ya EBM bibye. Bagezeyo barwanya abapolisi bari babaherekeje, barabarasa.”
SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko abantu bose bafite ibikorwa binyuranye n’amategeko cyangwa by’ubujura bakwiye kubireka kubera ko amategeko azabibahanira.
Ati “Kandi ntabwo inzego z’umutekano n’abaturage tuzareka kubafata ngo tubashyikirize inzego zibishinzwe mu gihe bakoze ibyo byaha.”