Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bwo gutobora inzu no gutegera abantu mu nzira bakabambura, barimo bane n’ubundi bari bigeze kubifungirwa
Aba bose bafashwe ku wa 8 Kanama 2025, mu mirenge ya Mageragere na Muhima, ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage.
Mu Murenge wa Mageragere, mu Kagali ka Nyarufunzo, mu Mudugudu wa Rubete hafatiwe abagabo bane, bakekwaho ubujura bwo gutobora inzu z’abaturage no gutega abaturage bakabambura ibyo bafite.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko atari ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa by’ubujura kuko bafungiwe iki cyaha barangiza igifungo bakarekurwa ariko banga guhinduka basubira muri ibi bikorwa by’ubujura.
Mu Murenge wa Muhima, mu Kagali ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi hafatiwe abantu 6 bakekwaho ibikorwa by’ubujura byo kwiba abantu muri Nyabugogo. Ni nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko muri aka gace haba abantu biba abaturage ibyabo.
CIP Gahonzire ati “Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda umuntu wese wijandika mu bikorwa by’ubujura agomba gufatwa agahanwa, Polisi y’Igihugu ifatanyije n’izindi nzego yahagurukiye abantu bose babuza umudendezo abaturage cyane cyane ababiba ibyabo, ntabwo bazihanganirwa.”
Yibukije abaturage gukomeza kugira uruhare mu kugaragaza abajura batanga amakuru ku gihe ku bo baziho gukora ibikorwa nk’ibyo.
Igingo ya 166 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu ngingo ya 167, ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.