Mu Karere ka Rubavu, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyundo mu Murenge wa Mudende yatawe muri yombi ari kumwe n’abaturage babiri, bakekwaho kugurisha inka ebyiri za gahunda ya Girinka.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, nyuma y’umunsi umwe asubije kuri konti ya Girinka amafaranga yakekwagaho kuriganya.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric, yatangaje ko “Nyuma y’uko abaturage babiri bagurishije inka bahawe muri Girinka barafashwe bashyikirizwa RIB, bagezeyo batanga amakuru ko inka bazigurishaga bakagira amafaranga baha Gitifu ngo bazaguramo izindi nka nto, ni bwo yahamagajwe kuri RIB atinda kwitaba, nyuma yo gushaka ayo mafaranga abaturage bari baramuhaye akayasubiza kuri Konti ya Girinka ni bwo yitabye, ahita atabwa muri yombi.”
Yakomeje avuga ko aba baturage bagifatwa na RIB bahise biyemerera ko bagurishije inka bahawe muri gahunda ya Girinka, gusa bavuga ko hari igice cy’amafaranga bahaye Gitifu w’Akagari, aho umwe yari yaramuhaye ibihumbi 150 Frw undi amuha ibihumbi 260 Frw.
Yahamije ko uyu Gitifu w’Akagari n’ubwo yari yaratinze kwitaba RIB yakomeje kwitabira akazi nk’ibisanzwe, ariko akajya agendera kure inzego zishinzwe umutekano.
Yaboneyeho gusaba abaturage bahawe inka muri Girinka kwibuka ko baba barazihawe ngo zibateze imbere, bagire aho bava n’aho bagera ndetse yibutsa abayobozi ko bakwiriye kurangwa n’indangagaciro ya bandebereho.
Kuri ubu abafashwe bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Mudende.
Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda