Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye umugabo w’imyaka 38 wafashwe yihambiriyeho ibilo bitatu by’urumogi yarengejeho imyenda.
Ukekwa yafatiwe mu Mudugudu wa Cyangungu, Akagari ka Kacyangungu, Umurenge wa Kamembe tariki 7 Kanama 2025.
Saa Tanu nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe uyu mugabo ukomoka mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe yihambiriyeho urumogi arenzaho imyenda.
Uwo mugabo wavuze ko yari aruvanye mu Murenge wa Mururu yari ahetswe kuri moto n’umumotari w’imyaka 26 amujyanye muri Gare ya Rusizi ngo atege yerekeza mu Karere ka Nyamagabe.
Saa Cyenda n’Igice, Polisi yahise ita muri yombi ndetse umugore w’imyaka 34 wo mu Mudugudu Karanjwa, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu, yahise yemera ko ariwe uranguza urumogi uyu mugabo.
Uyu mugore yavuze ko yari amaze kumuha urumogi inshuro ebyiri, ari kumwe n’uwo bahimba Rukara nawe waje gufatirwa i Nyamagabe afite ibilo 3 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yatangaje ko abatawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi na RIB ya Kamembe.
Ati “Polisi iraburira abantu bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge na magendu ko bakwiye gucika kuri uwo muco kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.Turashima ubufatanye bw’abaturage na polisi kuko aba bafashwe ku makuru tuba twahawe n’abaturage tukayahuza n’ayacu tuba dufite bakabasha gufatwa”.
Ingingo ya 263 mu itegeko rigenga ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20Frw ariko atarenze miliyoni 30Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Ku biyobyabwenge bikomeye ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 15Frw ariko atarenze miliyoni 20Frw.
Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu ya miliyoni 5Frw ariko zitarenze miliyoni 10Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 30Frw ariko atarenze miliyoni 50Frw.