Hagiye gushyirwa ku isoko amadarubindi mashya akoranye ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI, afite ubushobozi bwo kumva no gusobanukirwa ibyo yumva cyangwa abona mu biri hafi aho, agatanga ibisubizo bijyanye n’ibiri kuba ako kanya.
Amadarubindi ya Halo afite imiterere isa n’amadarubindi ya Ray-Ban Wayfarers, ariko aboneka gusa mu ibara ry’umukara utijimye cyane.
Biteganyijwe ko azatangira gushyirwa ku isoko mu mpera za Ugushyingo 2025, gusa ubu ashobora gutumizwa mbere y’uko ashyirwa ku isoko binyuze ku rubuga rwa Brilliant Labs.
Aho gukoresha amajwi gusa nk’uko asanzwe ya Meta akora, amadarubindi ya Halo yo yubatsemo ikirahure gito cya ‘microOLED’ gifite ingano ya inch 0.2 cyereka uyambaye amashusho mu mabara meza mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Amadarubindi ya Halo afite ikoranabuhanga ry’amajwi, ku buryo uyambaye gusa ari we uyumva kabone n’ubwo yaba yegeranye n’abandi.
Umuriro wayo uraramba ugereranyije n’andi ya Meta kuko afite batiri iri ku rwego rwo hejuru, ishobora kumara amasaha 14, bitewe n’uko afite camera ikoresha umuriro muke.
Amadarubindi ya Halo n’ubwo asa nk’aremereye, afite garama 40 gusa.
Sosiyete ya Brilliant Labs yakoze amadarubindi ya Halo ivuga ko yubakanye ikoranabuhanga rya Noa AI rifite ubushobozi bwo kumva no gusesengura ibyo amadarubindi abona, hanyuma agaha amakuru ya nyayo kandi y’ako kanya nyiri ukuyambara, ku buryo aba aganira na yo nk’uko biba bimeze hagati y’abantu babiri.
Iri koranabuhanga kandi rishobora gutuma uhagarika (mute) cyangwa ufunga ayo amajwi ukoresheje ijwi ryawe risanzwe.
Ku bantu batangiye kugira ikibazo cyo kwibuka no kutabona neza, Halo izajya ikoresha ikoranabuhanga rishya bita Narrative, rizajya rikusanya amakuru aturutse kuri camera, micro n’ibiganiro; mu kubaka ububiko bw’amakuru bwihariye kandi butekanye, izajya yifashisha mu kwibutsa nyirayo ibintu runaka.
Brilliant Labs ivuga ko Narrative izafasha amadarubindi y’ubwenge kwibuka amazina y’abantu wigeze guhura na bo n’ibindi.
Iyi sosiyete yavuze kandi ko hari n’akandi gakoresho gashya kari mu igeragezwa kitwa Vibe Mode, kazajya kagufasha gukora porogaramu zihariye ukoresheje amabwiriza y’ijwi ryawe.