Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB cyatangaje amabwiriza agenewe abasanzwe bafite uruhushya rwo gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe, hagamijwe kurinda abaturage ingaruka mbi no kureshya ishoramari.
Itangazo rya RDB riri ku mbuga nkoranyambaga zayo, rigaragaza ko hashyizweho amabwiriza agenewe abasanzwe bafite uruhushya rwo gukora ibyo bikorwa hamwe n’abashaka kubyinjiramo.
Ibi ngo biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu y’imikino y’amahirwe yashyizweho mu 2024, n’ihame ryayo ngenderwaho ryo kugabanya ingaruka mbi z’imikino y’amahirwe ku mibereho y’abaturage.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “RDB iri gukora isesengura ricukumbuye no kuvugurura amategeko n’amabwiriza agenga uru rwego.
Intego ni ugushyiraho uburyo bugezweho kandi buboneye bwo gukina imikino y’amahirwe, bujyanye n’ubumenyi n’uburyo bunoze bwifashishwa n’ahandi ndetse n’icyemezo cy’iterambere ry’u Rwanda.”
Mbere y’uko iryo tegeko rishya ritangira gukurikirwa, ibikorwa byose bizakomeza kugengwa n’amategeko n’amateka arimo n’itegeko No 58/2011 ryo ku wa 31/12/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda.
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda rwavuze ku isubukura ryo kwishyura uruhushya buri mwaka. Abafite impushya zemewe bose kandi zigikora, bamenyeshejwe ko igikorwa cyo gukusanya amafaranga ya buri mwaka y’uruhushya cyasubukuwe hakurikijwe Iteka rya Minisitiri No 01/013 ryo ku wa 20/06/2013.
“RDB izamenyesha ba nyir’ibikorwa by’imikino y’amahirwe amabwiriza arambuye yo kwishyura n’amatariki ntarengwa, hubahirizwa igihe cyagenwe. Kugira ngo imirimo ikomeze nta nkomyi, hategerejwe kubahiriza ibisabwa ku gihe.”
RDB yatangaje ko igiye gusubukura itangwa ry’impushya ku mikino y’amahirwe yo muri casino zikorera ahantu hagenwe.
Ibi biri mu cyemezo gishingiye ku bikubiye muri politiki y’igihugu y’imikino y’amahirwe ya 2024, kandi kigamije gukurura ishoramari ryizewe kandi rirambye muri uru rwego.
Ibyiciro birimo gutega ku mikino (mu nyubako zemewe), gutega ku mikino (kuri murandasi) na Casino (kuri murandasi), ubusabe bwabyo bwatangiye kwakirwa muri RDB.