Nyuma y’uburyo bwari busanzweho bwo kuboneza urubyaro ku bagabo, nko gukoresha agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu, kuri ubu hari gukorwa n’igerageza ku binini bya ‘YCT-259’ bizajya bifasha abagabo kuboneza urubyaro.
YCT-259 ni ibinini bica intege intangangabo kuko bifunga agace gakora intanga zikuze ari na zo zituma umugore atwita.
Bivuze ko umugabo wabinyoye akora imibonano mpuzabitsina idakingiye nk’ibisanzwe ariko akaba atabasha gutera inda kuko intanga ze ziba zidakuze.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyitwa ‘Communications Medecins’ ku wa 22 Nyakanga 2025, bugaragaza ko mu bamaze gukorwaho igerageza kuri ibi binini, byakoze ndetse nta zindi ngaruka byabagizeho.
Bugaragaza ko ibi binini bitandukanye n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro by’abagore kuko byo nta mpinduka na zimwe bitera mu mubiri nko guhinduka kw’imisemburo(hormones), umuvuduko w’amaraso, gutera cyane k’umutima n’ibindi.
Kugeza ubu ibi binini ntibiragera ku isoko, kuko bikiri mu igeragezwa, ariko abahanga bavuga ko ibi binini nibiramuka byemejwe bizahindura byinshi mu buryo bwo kuboneza urubyaro.
Imibare y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko mu bagore miliyari 1,9 bagejeje igihe cyo kubyara, miliyoni 874 bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Ni mu gihe abagabo miliyoni 50 ari bo bifungishije.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda abarenga miliyoni ebyiri bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.