BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Aug 3, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Amerika yahagaritse visa z’abayobozi ba Palestin

Amerika yahagaritse visa z’abayobozi ba Palestin

sam
Last updated: August 1, 2025 2:16 pm
sam
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi bo muri Leta ya Palestine n’umuryango uharanira ubwigenge bwayo, zibashinja kurega Israel mu nzego mpuzamahanga.

Ku wa 31 Nyakanga 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Amerika yatangaje ko abayobozi bo muri Palestine batari bakwiye kurega Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) mu gihe hari gahunda zigamije gukemura aya makimbirane mu mahoro.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko Amerika izima visa abayobozi bo muri Leta ya Palestine n’uyu muryango uzwi nka PLO (Palestine Liberation Organization) bashaka kujyayo, gusa ntiyatangaje amazina yabo.

Yagize iti “Ni ku bw’inyungu z’umutekano w’igihugu cyacu gufatira ibihano PLO n’ubuyobozi bwa Palestine no kubukurikirana kubera kunanirwa kubahiriza ibyo biyemeje no kubangamira amahirwe yo kugera ku mahoro.”

Amerika yatangaje ibi bihano mu gihe ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Canada byatangaje ko mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe muri Nzeri 2025 bizashyigikira ko Palestine iba igihugu cyigenga, mu gihe Israel itahagarika intambara mu ntara ya Gaza.

Amasezerano ya Loni yo mu 1947 asaba Amerika kwemerera abahagarariye ibihugu na za Leta kwitabira inama z’uyu muryango zibera i New York, gusa ntibiramenyekana niba iki gihugu kizayubahiriza ku badipolomate ba Palestine.

Amerika imaze igihe kinini irwanya ko Palestine yakwemerwa nk’igihugu cyigenga. Isobanura ko gushyigikira iki gitekerezo byaba ari ugushyigikira umutwe witwaje intwaro wa Hamas uhanganye na Israel muri Gaza.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ibinini bizafasha abagabo kuboneza urubyaro byatangiye kugeragezwa

Nyuma y'uburyo bwari busanzweho bwo kuboneza urubyaro ku bagabo, nko gukoresha agakingirizo…

Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko yishimiye gutembereza mu Biro by’Umukuru…

Gicumbi: Polisi yafashe abantu batanu bahungabanyaga umutekano

Polisi ikorera mu Murenge wa Cyumva mu Karere ka Gicumbi k bufatanye…

Inteko Ishinga mategeko y’u Rwanda wamaganiye kure amagambo ya Vital Kamerhe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imvugo za Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko…

Protais Mitali wabaye muri guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yitabye Imana aguye mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwo

2 Min Read
Amerika

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

3 Min Read
Amerika

Trump yijeje Ukraine kuyoherereza intwaro za ’Patriots’ zo gukumira ibitero by’u Burusiya

1 Min Read
Amerika

America yavuze ikizaba nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?