BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Aug 2, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Abarimu ibihumbi 26 bari mu burezi ntibabwize_REB

Abarimu ibihumbi 26 bari mu burezi ntibabwize_REB

sam
Last updated: August 1, 2025 9:07 am
sam
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi 26 bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza batize uburezi.

Ibi REB yabitangaje ubwo Minisiteri y’Uburezi yari mu biganiro bigaruka ku guteza imbere uburezi byabaye ku wa 31 Nyakanga 2025.

Uru rwego ruvuga ko benshi muri aba barimu bongewe mu mashuri ubwo mu mwaka wa 2020 hongerwaga ibyumba by’amashuri abarimu bize uburezi bakaba bake, bityo hakitabazwa abatarize ubwarimu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Abarimu, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Mugenzi Léo, yasobanuye ko icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko abize uburezi badahagije bityo bakongeramo n’abandi bafite ubumenyi ariko batize ubwarimu.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri hubakwa ibirenga ibihumbi 22 noneho nyuma haza kugaragara ikibazo cy’abarimu bake bize uburezi, nibwo twasabye n’abandi bafite ubumenyi ariko batabwize kuza, bituma bagera ku bihumbi 26 bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza.”

Mugenzi yakomeje avuga ko muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi yo kugabanya umubare w’abigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza batarize uburezi, batangiye urugendo rwo gutanga amahugurwa yashyiriweho abo barimu, agaragaza ko mu bihumbi 26, abarenga ibihumbi 12 bamaze kuyahabwa.

Ati “Abo barimu bose twabashyiriyeho uburyo bw’amahugurwa aho mu cyiciro cya mbere tumaze guhugura abarenga ibihumbi 12 kandi bitarenze muri Nzeri 2025, bazaba bamaze guhabwa impamyabushobozi nk’abantu bize uburezi.”

Agaruka ku hantu bakura abarimu bigisha, Mugenzi yasobanuye ko baturuka mu mashuri atandukanye y’inderabarezi TTS, abafite ubumenyi bwihariye mu kwigisha amashuri y’inshuke n’abanza, n’abaturutse muri Kaminuza zitandukanye zigisha uburezi aho bigisha mu mashuri yisumbuye.

Iyo bamaze kwakirwa bose bakoreshwa ikizamini binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo harebwe ubumenyi bazanye mu kazi, nyuma abatsinze bagatangira gushyirwa mu myanya bitewe n’amanota babonye ndetse n’imyanya ikeneye abarimu.

Muri rusange mu Rwanda habarirwa abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke 9.252 harimo abagore 7.238 n’abagabo 2.014. Mu mashuri abanza ni 64.110 aho abagore ari 37.111 naho abagabo ni 26.999.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Protais Mitali wabaye muri guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana

Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yitabye Imana aguye mu…

Gasabo: Umugabo n’umugore batawe muri yombi bakekwaho gukora inzoga za Liquor‎

Polisi y'Igihugu ikorera mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo yafashe…

Amerika yahagaritse visa z’abayobozi ba Palestin

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi bo muri Leta ya…

Herekanywe Amashusho Ashinja Kabila Ubugambanyi

Ubwo humvwaga ubuhamya bw’ubushinjacyaha ku birego bwareze Joseph Kabila, urukiko rwasabye ko…

Abarimu ibihumbi 26 bari mu burezi ntibabwize_REB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

3 Min Read
Mu Rwanda

RURA yafatiye MTN Rwanda ibihano 

1 Min Read
Mu Rwanda

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

1 Min Read
Mu Rwanda

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?