Bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko kandidatire ya Shema Frabrice, nk’Umukandida rukumbi kuri uyu mwanya yateshwa agaciro.
Rurangirwa Louis na Ngendahayo Vedaste ,ku wa 29 Nyakanga2025 bandikiye Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora basaba guhagarika kandidatire ya Shema Fabrice mbere y’uko yemezwa burundu.
Muri iyi baruwa bagaragaza impamvu basaba ko iyi kandidatire ya Shema yateshwa agaciro, bavuga ko “yemejwe na Komisiyo ishinzwe amatora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya FERWAFA, ku bw’iyi mpamvu turasaba ko yateshwa agaciro.”
Bakomeza bavuga ko nko ku bisabwa byo kuba “umukandida wese uri ku rutonde agomba kuba ari umuntu urangwa n’ubunyangamugayo yaba mu bimuranga no mu myitwarire” bitubahirijwe.
Basoza ibarurwa yabo kandi basaba ko bazahabwa umwanya bakagaragaza ibimenyetso mbere yuko hemezwa kandidatire ya burundu.
Mu cyumweru gishize kandi Rurangirwa Louis wari ku rutonde rwa Hunde Walter nk’uwiyamamarizaga kuzaba akuriye Komisiyo y’Imisifurire, yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X, atabaza Umukuru w’Igihugu ku buriganya avuga ko buri muri aya matora.
Mu butumw abwe, Louis yari yagize ati “Amatora ya FERWAFA arimo uburiganya. Nk’umwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndifuza ko mukurikirana aya matora. Ntibyumvikana uburyo uruhande rumwe rubona ibyangombwa, urundi rukabibura kandi bitangwa n’urwego rumwe rwa Leta.”
Muri iki cyumweru kandi hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko aya matora ya FERWAFA azaba tariki 30 Kanama yasubitswe na Minisiteri ya Siporo mu gihe kitazwi, ariko uru rwego ruza kubinyomoza, ruvuga ko ari ibihuha.