BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Aug 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Amatora ya FERWAFA ntavugwaho rumwe n’abagize komite nyobozi

Amatora ya FERWAFA ntavugwaho rumwe n’abagize komite nyobozi

sam
Last updated: July 31, 2025 10:15 am
sam
Share
SHARE

Bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko kandidatire ya Shema Frabrice, nk’Umukandida rukumbi kuri uyu mwanya yateshwa agaciro.

Rurangirwa Louis na Ngendahayo Vedaste ,ku wa 29 Nyakanga2025 bandikiye Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora basaba guhagarika kandidatire ya Shema Fabrice mbere y’uko yemezwa burundu.

Muri iyi baruwa bagaragaza impamvu basaba ko iyi kandidatire ya Shema yateshwa agaciro, bavuga ko “yemejwe na Komisiyo ishinzwe amatora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya FERWAFA, ku bw’iyi mpamvu turasaba ko yateshwa agaciro.”

Bakomeza bavuga ko nko ku bisabwa byo kuba “umukandida wese uri ku rutonde agomba kuba ari umuntu urangwa n’ubunyangamugayo yaba mu bimuranga no mu myitwarire” bitubahirijwe.

Basoza ibarurwa yabo kandi basaba ko bazahabwa umwanya bakagaragaza ibimenyetso mbere yuko hemezwa kandidatire ya burundu.

Mu cyumweru gishize kandi Rurangirwa Louis wari ku rutonde rwa Hunde Walter nk’uwiyamamarizaga kuzaba akuriye Komisiyo y’Imisifurire, yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X, atabaza Umukuru w’Igihugu ku buriganya avuga ko buri muri aya matora.

Mu butumw abwe, Louis yari yagize ati “Amatora ya FERWAFA arimo uburiganya. Nk’umwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndifuza ko mukurikirana aya matora. Ntibyumvikana uburyo uruhande rumwe rubona ibyangombwa, urundi rukabibura kandi bitangwa n’urwego rumwe rwa Leta.”

Muri iki cyumweru kandi hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko aya matora ya FERWAFA azaba tariki 30 Kanama yasubitswe na Minisiteri ya Siporo mu gihe kitazwi, ariko uru rwego ruza kubinyomoza, ruvuga ko ari ibihuha.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gasabo: Umugabo n’umugore batawe muri yombi bakekwaho gukora inzoga za Liquor‎

Polisi y'Igihugu ikorera mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Bumbogo yafashe…

Amerika yahagaritse visa z’abayobozi ba Palestin

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi bo muri Leta ya…

Herekanywe Amashusho Ashinja Kabila Ubugambanyi

Ubwo humvwaga ubuhamya bw’ubushinjacyaha ku birego bwareze Joseph Kabila, urukiko rwasabye ko…

Abarimu ibihumbi 26 bari mu burezi ntibabwize_REB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi…

Imirimo yakorwaga na BDF yimuriwe muri BRD

Guverinoma y'u Rwanda yimuriye muri Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) inshingano z'Ikigega…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?