BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > Leta y’u Bushinwa igiye kujya iha ababyeyi 500 $ ku mwana mu rwego rwo kuzamura imbyaro

Leta y’u Bushinwa igiye kujya iha ababyeyi 500 $ ku mwana mu rwego rwo kuzamura imbyaro

sam
Last updated: July 29, 2025 10:53 am
sam
Share
SHARE

Ababyeyi mu Bushinwa bagiye kujya bahabwa 3,600 yuan (ni 500$ cyangwa arenga 700,000Frw) ku mwaka kuri buri mwana uri munsi y’imyaka itatu mu muhate mushya wa leta wo gushishikariza abantu kubyara.

Urugero rw’imbyaro muri iki gihugu rumaze igihe rumanuka, yewe na nyuma y’imyaka hafi 10 ishize leta ya gikomuniste ikuyeho itegeko ryo kubyara umwana umwe.

Ayo mafaranga azafasha imiryango igera kuri miliyoni 20 mu kurera abana, nk’uko ikinyamakuru cya leta kibivuga.

Intara nyinshi mu Bushinwa zatangiye gutanga ayo mafaranga mu gushishikariza abantu kubyara kurushaho mu gihe iki gihugu cy’ubukungu bwa kabiri bukomeye kw’isi cyugarijwe no kugabanuka kw’imbyaro.

Iyi politike yo guha imiryango amafaranga yatangajwe ku wa mbere, izaha ababyeyi kugeza ku 10,800 yuan (1,500$ agera kuri miliyoni 2,1 Frw) ku mwana, bitewe n’akarere.

Iyi politike izatangira gushyirwa mu bikorwa babaze [kubara] guhera ku ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ikinyamakuru cya leta CCTV kibivuga.

Imiryango ifite abana bavutse hagati ya 2022 na 2024 na yo ishobora gusaba guhabwa igice kuri ayo mafaranga.

Ibi bikurikiye imihate itandukanye ya leta yo kuzamura imbyaro mu Bushinwa.

Muri Werurwe(3), umujyi wa Hohhot mu majyaruguru y’Ubushinwa – watangiye guha abawutuye 100,000 yuan (miliyoni zigera kuri 20Frw) ku mwana, ku bafite nibura abana batatu

Shenyang, umujyi uri mu burasirazuba bwa Beijing, uha buri muryango 500 yuan (100,000Frw) ku mwana ku kwezi, ku miryango ifite umwana wa gatatu uri munsi y’imyaka itatu.

Mu cyumweru gishize, umurwa mukuru Beijing wasabye leta z’intara gutegura imishinga y’uburyo amashuri y’ibanze atangira kuba ubuntu.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bihenze kubamo ku isi igihe ufite abana, nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bw’ikigo Population Research Institute gikorera mu Bushinwa.

Kurera umwana kugera agize imyaka 17 mu Bushinwa bisaba ikigereranyo cya $75,700 (miliyoni zisaga 110 Frw), nk’uko ubwo bushakashatsi bubivuga.

Muri Mutarama(1), abategetsi b’iki gihugu batangaje ko umubare w’abagituye wagabanutse ku nshuro ya gatatu wikurikiranya mu 2024.

Mu 2024 mu Bushinwa havutse abana miliyoni 9.54 nk’uko bivugwa n’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare.

Uwo mubare warimo kwiyongera guto ugereranyije n’umwaka ushize ariko abatuye iki gihugu muri rusange bo bakomeje kugabanuka.

Abaturage miliyari 1.4 b’Ubushinwa barimo gusaza vuba, bikongera igitutu ku kibazo cyo kugabanuka kw’imbyaro.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Aziya

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

2 Min Read
Aziya

Abashinwa 7 bakatiwe imyaka 20 y’igifungo muri Afurika y’Epfo bazira gucuruza abantu

4 Min Read
Aziya

Umwongereza ukomoka mu Buhinde niwe  niwe mugenzi wenyine  warokotse impanuka y’ indege ya AirIndia

2 Min Read
Aziya

Koreya y’Epfo: Umugore yaciwe amande kubera kumanura ipantalo y’umugabo bakorana

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?