BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwo

Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwo

sam
Last updated: July 28, 2025 3:21 pm
sam
Share
SHARE

Mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjira mu mirwano ikarishye, impande zombi zemeranyijwe guhagarika imirwano.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, aho kandi impande zombi zemeranyijwe ko hazanaba ibindi by’imbonankubone hagati y’Abaminisitiri b’Intebe, ab’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ab’Ingabo ku mpande zombi.

Ba Minisitiri b’Ingabo ndetse n’ab’Ububanyi n’Amahanga, ba Thailand na Cambodia ndetse n’aba Malaysia nk’Igihugu cyabaye umuhuza muri ibi biganiro, basabye kandi ko hagaragazwa “Urwego ruhamye” rushinzwe “gushyira mu bikorwa, kugenzura no gutanga amakuru kuri aka gahenge” kemeranyijweho.

Imirwano ya Thailand na Cambodia, yari yadutse mu cyumweru gishize, nyuma y’igihe hari ubushyamirane hagati y’ibi Bihugu byombi bushingiye ku makimbirane aterwa n’uduce two ku mipaka y’Ibihugu byombi yaciwe nabi.

Mu by’ingenzi byemeranyijweho muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, impande zombi zemeje “guhagarika imirwano nta yandi mananiza” uhereye ku isaaha ya saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Malaysia.

Nanone kandi hemejwe ko Abagaba Bakuru b’Ingabo b’Ibihugu byombi (Thailand na Cambodia) bagomba kugirana ibiganiro kuri uyu wa Kabiri.

Ibyo biganiro bizaba bikurikiye ibizahuza abahagarariye inyungu za gisirikare muri buri Gihugu.

Ibi biganiro byabaye nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump asabye ibi Bihugu by’Ibituranyi byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Asia kwemeranya guhagarika imirwano, mbere yuko habaho ibiganiro bigamije ubucuruzi by’i Washington.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Intambara iratutumba hagati ya Amerika na Venezuela 

2 Min Read
Amerika

Trump yategetse ko igice kimwe cya ’White House’ gisenywa

1 Min Read
Amerika

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

2 Min Read
Amerika

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?