Ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York , kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga, harabera Inama ihuza Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga iri butegurirwemo umushinga uzagezwa ku Nteko rusange ya UN kugira ngo harebwe uko Palestine yakwemerwa n’Isi yose nk’igihugu kigenga mu buryo bwuzuye.
Kugeza ubu ibihugu birenga 130 mu bihugu 193 bigize uyu Muryango nibyo byamera ko Palestine ari igihugu nk’ibindi byose.
The Jerusalem Post yanditse ko Amerika na Israel batari bwitabire iyo nama iri bube none.
Iby’inama iri bube kuri uyu wa Mbere Tariki 28, Nyakanga, byemerejwe mu Nteko rusange ya UN ya 193 yabaye muri Nzeri, 2024, ikaba yari yateguwe na Arabie Saoudite ifatanyije n’Ubufaransa.
Iba yarabaye muri Kamena, uyu mwaka ariko irasubikwa bitewe n’uko Israel yateye Iran.
Abitabiriye iyi nama bavuga ko ikiri bukorwe ari ukurebera hamwe gahunda yo kuzatuma Palestine iba igihugu kigenga kandi cyemewe na buri gihugu ku isi cyane cyane ibigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.
Umuyobozi muri Guverinoma y’Ubufaransa ushinzwe ububanyi n’amahanga Jean-Noël Barrot yabwiye La Tribune Dimanche ko azasaba bagenzi be bo mu bindi bihugu kwemera no kwemeza umushinga wo guha Palestine ubwigenge bwuzuye no kuba igihugu cyemewe ku isi hose.
Ubufaransa bwatangaje ko muri Nzeri, 2025 buzatora bwemera ko Palestine ari igihugu cyujuje ibisabwa ngo kigenge birambuye, bikaba biherutse gutangazwa na Perezida Emmanuel Macron.
Amerika ivuga ko itakwemera ko Palestine ihabwa ubwo burenganzira kuko, nk’uko Umunyamabanga wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yabivuze, byaba ari ugushyigikira igihugu gitera inkunga Hamas, umutwe Washington na Yeruzalemu bemeza ko ukora iterabwoba.
Rubio avuga kandi ko kuba Hamas yaranze gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro ayisaba kurekura abaturage ba Israel yatwaye bunyago mu mwaka wa 2022, byerekana ko idashaka ko amahoro arambye aba muri Gaza.
Mu buryo bwumvikana kuri buri wese, Israel yavuze ko nta muntu wayo uzitabira iyo Nama y’Abaminisitiri yo kwiga ku bwigenge bwa Palestine.
Mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi naho ntibumva kimwe ibyo kwemera ko Palestine yigenga bisesuye.
Ubutaliyani n’Ubwongereza bwavuze ko bitazashyigikira iyo ngingo, icyakora muri rusange Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye bwo buvuga ko Palestine ibaye igihugu nk’ibindi byose, byaba umwe mu miti yatuma aho iherereye haboneka amahoro arambye.
Umuti bita ‘’Two State Solution’ uvugwaho kuba uburyo bwatuma Uburasirazuba bwo Hagati butekana, ariko Israel na Amerika bakemeza ko ahubwo byatuma Palestine ihinduka ahantu hatera inkunga iterabwoba ku rwego rwo hejuru.