Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na gas (RMB) rishinzwe gusuzuma imitingito, ryatangaje mu Mujyi wa Kigali humvikanye umutingito ufite ibipimo bya ‘magnitude’ ya 2,3.
Iri shami ryatangaje ko uyu mutingito wumvikanye mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2025, saa 12:37 z’ijoro.
Ryagize riti “Uyu munsi saa 12:38 z’ijoro umutingito ufite ‘magnitude’ ya 2,3 wumvikanye muri Kigali, aho wiganje cyane mu Karere Gasabo.”
Ubundi umutingito ubarwa hakoreshejwe igipimo cyitwa ‘Richter’ kibara ibyitwa ’magnitude’, cyangwa se ubukana bw’umutingito.
Umutingito wa magnitude 2,5 cyangwa munsi yayo ntabwo wawumva, ariko ibikoresho biwupima byo birawumva bikanamenya ubukana bwawo, bivuze ko uwumvikanye wa 2,3 utari ukanganye.
Icyakora imitingito ifite magnitude yo hejuru ya gatanu yo irumvikana kandi iba ishobora kwangiza ibintu bitandukanye nko kumena ibirahure by’inzu, cyangwa se kuyisenya bitewe n’ibipimo wari ufite.
Inzobere mu bijyanye n’imiterere y’Isi, zigaragaza ko kugira ngo umutingito wangize cyane, bigirwamo uruhare n’ibintu byinshi, birimo imiterere y’aho wabereye, ubukana bwawo, ibikorwaremezo bihari, inshuro wumvikanye n’ibindi.
Umutingito waherukaga kumvikana mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 4 Gicurasi 2025. Icyo gihe habanje uwari ufite igipimo cya 5,4 waturutse mu Kiyaga cya Albert, ukurikirwa n’uwa 4,1 nyuma y’iminota irindwi.
Kugeza ubu, umutingito wamaze igihe kirekire mu Rwanda wari uri ku gipimo cya 6.6, wabayeho tariki 20 Werurwe 1966, ni wo ukomeye wabayeho mu myaka isaga 100 ishize.