Ihuriro AFC/M23 ryafashe agace ka Mulema muri teritwari ya Masisi nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’ingabo z’ abarwanyi ba Wazalendo basanzwe barwana ku ruhande rwa leta.
Ni ibitero Wazalendo yagabye KU birindoro bya AFC/ M23 Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Nyakanga 2025, muri Luke na Katobotobo muri gurupoma ya Nyamaboko 1, igamije kuyambura utu duce.
Mu gihe imirwano yabaga, umwe mu baforomo bakorera mu ivuriro rya Luke yatangaje ko hari abantu 11 bamaze gupfira muri iyi mirwano barimo abasivili umunani, ndetse na 21 bakomeretse.
Yagize ati “Hapfuye 11 barimo abasivili umunani na 21 bakomeretse, bari kuvurirwa mu mavuriro ya hano. Ntabwo bashobora koherezwa muri Kinigi cyangwa santere ya Masisi kubera ko imirwano irakomeje.”
Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 basubije inyuma Wazalendo, bayambura na Mulema, hafi ya gurupoma ya Waloa Yungu iri muri teritwari ya Walikale.
Kuva ku wa 25 Nyakanga, Wazalendo iri mu duce two ku mpera za teritwari ya Masisi, hafi ya Walikale, nk’uko amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abyemeza.
Imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC ikomeje mu gihe mu ntangiriro za Kanama 2025 muri Qatar hashobora gutangira ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri RDC.
Ibi biganiro bizashingira ku mahame ngenderwaho AFC/M23 na Leta ya RDC byashyizeho umukono tariki ya 19 Nyakanga, arimo ingingo isaba buri ruhande guhagarika imirwano burundu.