Nigeria yinjiye mu bihugu birimo u Rwanda byasabye ubuyobozi bwa Formula One ko byifuza kongera kwakira Grand Prix y’iri siganwa nyuma y’imyaka 32 ritabera muri Afurika.
Ibi byatangajwe n’Urwego rushinzwe Imikino muri Nigeria rwagaragaje ubushake bwo kwakira iri siganwa, bunatanga ububasha ku kigo cya Opus Race Promotions kugira ngo gikurikirane uyu mushinga.
Nigeria ntifite intego zo kwakira Grand Prix ya Formula One gusa, ahubwo ni umushinga munini izashoramo akayabo kugira ngo yakire andi marushanwa y’imodoka, urimo amarerero yigisha abana gukina uyu mukino.
Nigeria igaragaje ubu bushake nyuma y’aho ibiganiro bigeze kure hagati ya Formula One n’ibihugu byabugaragaje mbere birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo na Maroc.
Muri ibi bihugu byose u Rwanda ni rwo rushyigikiwe na benshi mu bakinnyi n’abawuyobora, mu gihe Afurika y’Epfo ifite amahirwe yo kuko ifite umuhanda ukeneye kuvugururwa gusa, ugashyirwa ku rwego rwa mbere rwemerewe kwakira aya masiganwa ‘FIA Grade 1’.
Maroc yo yagaragarije abategura Formula One ko yiteguye gutanga miliyari 1,2$ ikubaka igicumbi cy’imikino y’imodoka mu Mujyi wa Tangier. Miliyoni 800$ yo gutangira umushinga yarateguwe.