BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 26, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Dr. Justin Nsengiyumva yagize minisitiri w’intebe

Dr. Justin Nsengiyumva yagize minisitiri w’intebe

sam
Last updated: July 23, 2025 7:03 pm
sam
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe mushya, aho asimbuye Dr Edouard Ngirente wari muri izi nshingano kuva mu 2017.

Dr. Justin yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.
Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester.

Minisitiri w’Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu. Yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n’ubukungu n’ibindi bijyanye nabyo.

Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu muri Guverinoma y’u Bwongereza mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 29016.

Yakoze kandi nk’ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe Abakozi n’izabukuru muri Guverinoma y’u Bwongereza kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016.

Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi hagati ya Werurwe 2008 na Ugushyingo 2008. Yabaye ndetse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi hagati ya Kamena 2005 na Werurwe 2008.

Yakoze kandi nk’Ushinzwe gahunda n’Umushakashatsi muri Refugee Action hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.

Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Afite kandi Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n’Impamyamenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo…

M23 na Wazalendo byongeye gukozanyaho

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye guhangana…

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma y’iminsi mike…

AS Kigali yungutse umutoza mushya

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamaze kumvikana n’umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma watozaga…

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Iby’ingenzi wamenya kuri minisitiri w’intebe mushya

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Loni yashyimye RDC na M23 basinye amasezerano aganisha ku mahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?