BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 24, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Meteo Rwanda yasobanuye icyateye imvura n’ubukonje muri iyi mpeshyi

Meteo Rwanda yasobanuye icyateye imvura n’ubukonje muri iyi mpeshyi

sam
Last updated: July 23, 2025 5:15 am
sam
Share
SHARE

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yaguye mu mpeshyi Kandi bidasanzwe, yatewe n’itsinda ry’imiyaga risanzwe rizenguruka Isi ryageze hejuru y’inyanja y’u Buhinde rikongera ubuhehere ari nabwo bwabyaye imvura n’ubukonje mu ntangiriro za Nyakanga.

Nti byari bisanzwe ko imvura igwa muri Kamena na Nyakakanga, kuko afatwa nk ‘ amezi y’izuba ryinshi n’ubushyuhe biterwa na ryo ariko muri uyu mwaka byarahindutse.

Iteganyagihe ryashyizwe hanze mu mpera za Kamena 2025 ryerekanaga ko hazagwa imvura itari nyinshi mu bice bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yabwiye RBA ko imvura yo mu mpeshyi ikomoka ku miyaga iba izenguruka Isi.

Ati “Hari impinduka zagaragaye, zigaragarira nanone mu bipimo […]Hari itsinda ry’imiyaga risanzwe rizenguruka Isi ku buryo bishobora kumara nk’iminsi 30 bizenguruka Isi, iyo iryo tsinda ry’imiyaga rigeze hejuru y’inyanja y’u Buhinde ryongera ubuhehere mu kirere, ikaba ari yo ya nkomoko ya ya mvura yari yateganyijwe mu ntangiriro za Nyakanga [2025.] Uko ubuhehere bwiyongera hakaboneka imvura na bwa bushyuhe buragabanyuka.”

Yashimangiye ko no mu bihe bya kera “Mu mpeshyi hajya habaho imvura, ikibigaragaza cya mbere ni ibipimo. Ibyo bipimo birahari, n’abantu kumwe baba bamenyereye ahantu bo hari ubundi buryo bapima. Hari imvura zo mu mpeshyi zigiye zifite amazina mu Kinyarwanda bigaragara ko izo mvura zishingiye ku bipimo n’uburyo umuntu yapimaga.”

Imvura zamenyerewe kugwa mu bihe by’impeshyi harimo impungiramirara, intsindagirabigega, n’inkangabagisha.

Ati “Izo mvura zifite icyo zivuze. Tuzihuza n’ibipimo byafashwe tugasanga ko izo mvura zabagaho.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

Abanyamategeko bunganira Constant Mutamba wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika…

Dr. Justin Nsengiyumva yagize minisitiri w’intebe

Perezida Paul Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe mushya, aho asimbuye…

Musanze: Polisi yerekanye batatu bibaga ibikoresho by’ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yeretse itangazamakuru abantu batatu bakekwaho…

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo abari abayoboke b’ishyaka rya…

Meteo Rwanda yasobanuye icyateye imvura n’ubukonje muri iyi mpeshyi

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yaguye mu mpeshyi Kandi bidasanzwe, yatewe n’itsinda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyarugenge: Umugore yaguwe gitumo na Polisi afite ibiro bibiri by’urumogi

2 Min Read
Mu Rwanda

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

1 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rugiye gushyira amarerero mu bigo bya Polisi

1 Min Read
Mu Rwanda

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?