BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Jul 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

sam
Last updated: July 21, 2025 1:59 pm
sam
Share
SHARE

Umudipolomate wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukorera mu Bubiligi n’abandi bantu babiri bafungiwe muri Bulgaria nyuma y’uko bafatiwe mu modoka ku mupaka itwaye ibiro bigera kuri 206 by’ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Umushinjacyaha mu karere ka Haskovo, Ivan Stoyanov, yemeje ko uyu Munye-Congo w’imyaka 40 akorera mu Bubiligi. Abo bafatanywe ni Umubiligi w’imyaka 54 n’umushoferi w’Umunya-Bulgaria ufite imyaka 43.

Byamenyekanye ko umudipolomate ufunzwe ari Mutebwa Mulumba Jean de Dieu usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri Ambasade ya RDC mu Bubiligi, mu Buholandi no muri Luxemburg.

Stoyanov yasobanuye kandi ko ubwo bafatwaga, bari mu rugendo berekeza muri Turukiya. Iyi Cocaïne yari mu dupaki 179 twari duhishe mu bikapu bitanu byarimo n’ibindi bikoresho.

Hatangiye iperereza rihuriweho n’inzego za Leta ya Bulgaria n’izindi zo mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) kugira ngo aho iyi Cocaïne yaturutse n’aho yagombaga kugezwa bwa nyuma hamenyekane.

Stoyanov yatangaje ko aba bantu bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, kandi ko nikibahama, bazakatirwa igihano kigera ku gifungo cy’imyaka 20.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

Ubwegure butunguranye bwa Visi-Perezida w’u Buhinde wari unayoboye Inteko Ishinga Amategeko umutwe…

Nyarugenge: Umugore yaguwe gitumo na Polisi afite ibiro bibiri by’urumogi

Kuri uyu wa  22 Nyakanga 2025, Polisi ifatanije n’abaturage yafashe umugore witwa…

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

Umugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza,…

U Rwanda rugiye gushyira amarerero mu bigo bya Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko hagiye gushyirwaho…

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Kenya: Itabwa muri yombi ry’impirimbanyi yo muri Kenya ryazamuriye benshi uburakari

2 Min Read
Mu mahanga

DRC: Fayulu yagaragaje uko Tshisekedi yashatse guhunga ibiganiro byatangijwe na Kiliziya na Angilikani

3 Min Read
Mu mahanga

Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

1 Min Read
Mu mahanga

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?