BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 25, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > WALIKALE: Umuyobozi w’urubyiruko yishwe na Wazalendo

WALIKALE: Umuyobozi w’urubyiruko yishwe na Wazalendo

sam
Last updated: July 21, 2025 12:25 pm
sam
Share
SHARE

Umuyobozi w’urubyiruko i Waloa Yungu, muri teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yishwe arashwe n’inyeshyamba zibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, rikorana na Leta ya RDC.

Uyu muyobozi yishwe ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, arashwe n’abo barwanyi bo mu mutwe witwa Mouvement d’Action pour le Changement (MAC).

Amakuru avuga ko nyakwigendera yarashwe ku manywa y’ihangu mu gihe yari arimo atembera mu gace ka Kimua.

Urubyiruko rwo muri ako gace rwahise rwivumbagatanya, rutana mu mitwe n’abarwanyi ba Wazalendo bamaze igihe bazengereje abaturage.

Muri ubwo bushyamirane, abasirikare ba FARDC bahagobotse, ariko nabo bavunderezwa ibitutsi kuko na bo bari mu babuza abaturage umutuzo ndetse bakabakorera ihohoterwa.

Ubu bwicanyi buje nyuma y’igihe gito aba Wazalendo basubiranyemo muri aka gace, aho hari uwarashe bagenzi be, umwe ahasiga ubuzima, abandi batatu barakomereka.

Kugeza ubu, mu bice bigenzurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu Ntara za Kivu zombi, haracyagaragara umutekano mucye n’ibikorwa byo kuburabuza abaturage, cyane cyane abakekwaho gukorana na AFC/M23.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo…

M23 na Wazalendo byongeye gukozanyaho

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye guhangana…

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga yafunguwe nyuma y’iminsi mike…

AS Kigali yungutse umutoza mushya

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamaze kumvikana n’umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma watozaga…

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Abapolisi 178 basoje amahugurwa ku kurinda ituze no guhangana n’ibihungabanya umutekano mu mijyi

3 Min Read
Umutekano

Nyarugenge: Polisi yafatiye mu mukwabu abatu 20 bakekwaho ubujura n’abakoresha ibiyobyabwenge 

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yashinjije ihuriro ry’ingabo za Kinshasa ubwicanyi ku baturage bane muri Kivu y’Amajyepfo

1 Min Read
Umutekano

Kigali: Abarenga 20 bafungiwe ubujura no kubangamira umutekano

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?