Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere.
Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere.
Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2025 ni bwo gutanga kandidatire zo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu matora azaba tariki ya 30 Kamena. Byari byatangiye tariki ya 10 Nyakanga 2025.
Shema Ngoga Fabrice uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora FERWAFA, yatanze kandidatire kimwe n’abo bashobora kuzakorana muri Komite Nyobozi.
Abo barimo Mugisha Richard nka Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ni Me Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe amarushanwa ni Niyitanga Désiré.
Komiseri ushinzwe umupira w’abagore ni Gicanda Nikita, ushinzwe amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise naho Komiseri ushinzwe ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert.
Biteganyijwe kandi ko Komiseri ushinzwe imisifurire azaba ari Rurangirwa Louis.
Nk’uko amategeko ngengamikorere ya FERWAFA abiteganya, umwanya uzatorwa ni uwa Perezida gusa, akaba ari we uzashyiraho abo bazakorana.
Tariki ya 21 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2025 hazakorwa isuzuma kuri kandidatire zizatangwa nk’uko bisabwa na Komisiyo y’Amatora.
Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ruzatangwa ku wa 28 Nyakanga, mu gihe ku wa 30 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama hazatangwa ubujurire ku bo dosiye zabo zizaba zanzwe.
Gusuzuma ubujurire bizakorwa tariki 5 kugeza ku ya 8 Kanama, mu gihe ku ya 11 Kanama hazatangazwa ibyemezo by’ubujurire buzaba bwatanzwe.
Urutonde rwa nyuma rw’abazaba bemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ruzatangazwa tariki ya 12 Kanama, hakurikireho igikorwa cyo kwiyamamaza kizaba hagati y’itariki ya 13 na 29 Kanama, amatora abe tariki ya 30 Kanama 2025.
Kugeza ubu FERWAFA iyobowe na Munyantwali Alphonse, wari umaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya ayoboye inzibacyuho. Ni umwanya yagiyeho asimbuye Nizeyimana Olivier wawuvuyeho yeguye.